RFL
Kigali

Nova Bayama yahagaritswe muri Rayon Sports mbere yo kujya i Bujumbura

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/02/2018 7:42
1


Nova Bayama umukinnyi ukina aca mu mpande haba inyuma cyangwa ugana imbere muri Rayon Sports, yahagaritswe muri iyi kipe azira ko atitabiriye isengesho risoza imyitozo yo kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Gashyantare 2018 i Nzove.



Amakuru agera ku INYARWANDA ni uko kuri uyu wa Gatandatu ubwo Rayon Sports yakoraga imyitozo yitegura umukino wo kwishyura bafitanye na LLB, Karekezi Olivier umutoza w’iyi kipe yambara ubururu n’umweru yatoranyije amakipe abiri bagakina hagati yabo (Deux-Cas). Nyuma ngo Nova Bayama yaje kubura umunota n’umwe mu minota 90’ bakinnye, ibi byaje gutuma uyu mukinnyi atajya mu bandi ngo bakore isengesho risoza imyitozo ndetse ntiyanakomezanya n’abandi bakinnyi aho bacumbitse bakora umwiherero (Residential Camp).

Nyuma yo kutububahiriza aya mabwiriza agenga ikipe, Karekezi Olivier yahise avuga ko uyu mukinnyi ahagaritswe kandi ko azagaruka mu bandi bakinnyi ari uko yanditse ibaruwa asaba imbabazi anavuga icyamuteye kutubahiriza amabwiriza agenga ikipe. Nova Bayama yahagaritswe nyuma y’iminsi itari micye ubona atishimiye uko afashwe muri Rayon Sports birimo no kudahabwa umwanya uhagije yaba yageze mu kibuga cyangwa yabanje hanze.

Abakurikiranira hafi ikipe ya Rayon Sports bazi ko ubwo iyi kipe yakinaga na Bugesera FC i Nyamata, uyu mugabo yasimbujwe hakiri kare. Nyuma byaje gusa naho bifashe indi ntera ubwo Rayon Sports yari muri gahunda yo kugura abakinnyi, Karekezi Olivier yari yavuze ko Nova Bayama na Tidiane Kone (yaragiye) ari abakinnyi abona batari ku rwego rwiza yifuza.

Byarakomeje bigera ku mukino wa gishuti bakiriyemo Etincelles kuri sitade ya Kigali tariki 18 Mutarama 2018. Nova Bayama yinjiye mu kibuga asimbuye nyuma y’iminota 19’ ahita yongera avamo asimbuwe.

Nova Bayama yinjiye asimbye nawe baramusimbura

Nova Bayama ubwo yari avuye mu kibuga bakina na Etincelles Fc asimbuwe nyuma yo kwinjira asimbuye 

Tariki 2 Gashyantare 2018 ni bwo Nova Bayama yagiye ku rukuta rwe rwa Instagram yandika avuga ko igihe kigeze kuri we ngo atekereze kabiri icyo agomba gukora mu minsi iri imbere kandi ko mu minsi itarambiranye agomba kuba yabifasheho umwanzuro.

Ubutumwa Nova Bayama aherutse kunyuza kuri Instagram

Ubutumwa Nova Bayama aherutse kunyuza kuri Instagram

Kwizera Pierrot asimbura Nova Bayama

Bakina na Aspor FC mu gikombe cy'Amahoro, Nova Bayama yasimbuwe na Kwizera Pierrot

Dore abakinnyi 20 Karekezi Olivier azatoranyamo 18 azamanukana i Bujumbura:

1. Bimenyimana Bonfils Caleb (7)

2. Mutsinzi Ange Jimmy (5)

3.Nova Bayama (Ari mu bihano-24)

4. Gilbert Mugisha (12)

5. Shassir Nahimana (10)

6. Mugabo Gabriel Gabby (2)

7. Faustin Usengimana(15)

8. Kevin Muhire (8)

9. Niyonzima Olivier Sefu (21)

10. Eric Rutanga Alba Akram  (3)

11. Saddam Nyandwi (16)

12. Ndayishimiye Eric Bakame (1)

13. Yannick Mukunzi  (6)

14. Thierry Manzi (4)

15.  Djabel Manishimwe (28)

16. Pierrot Kwizera Mansare (23)

17. Irambona Eric Gisa (17)

18. Shaban Hussein Tchabalala  (11)

19. Ismaila Diarra (20)

20. Kassim Ndayisenga  (29)

Nova Bayama ku mupira

Nova Bayama (inyuma) ashaka umupira ubwo Rayon Sports yatsindaga Aspor FC iitego 5-0

Nova Bayama yabaje mu ikipe ya APR FC y’abato n’abakuru mbere yo kujya muri Mukura Victory Sport akaza gusa naho avuye mu mupira w’amaguru. Nyuma yaje kuza muri Rayon Sports mu mwaka w’imikino 2016-2017 akina uwo mwaka mbere yo kongera amasezerano y’imyaka ibiri azamugeza mu 2019.

Rayon Sports iheruka kunganya na LLB mu mikino ihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, igomba kuba ishaka itike cyangwa ikayibura kuri wa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018 i Bujumbura mu Burundi.

Rayon Sports yabanje gutsinda FC Musanze ibitego 3-2 mbere yogutangira kwitegura LLB

Rayon Sports yabanje gutsinda FC Musanze ibitego 3-2 mbere yo gutangira kwitegura LLB






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mmmmmmmmmmm6 years ago
    Abakinnyi bacu bamaze kumva kunzoka wagirango bakinira ubuntu uyu ugora Rayon yaje atarawuretse none turamufashije azamuye intugu azadusubize ayo twamuhaye ubundi yohohe agende. Jannot Willy Zappy Kawembe Katawuti baragiye ibaho nkaswe iyo nyatsi





Inyarwanda BACKGROUND