RFL
Kigali

Nkurunziza Gustave uyobora FRVB avuga iki ku mukobwa bivugwa ko bakundana mu ibanga ?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/09/2016 16:19
5


Nkurunziza Gustave, Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) aravuga ko amakuru amaze iminsi ari hanze avuga ibijyanye n’umukobwa abantu bamushinja ko bakundana ,ko babivuga mu buryo we atemeranyaho na bo kuko ngo asanzwe afite umugore n’abana.



Ibi byakomotse mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo hakinwaga imikino ya nyuma ya Beach Volleyball yaberaga mu Karere ka Rubavu ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu ubwo uyu muyobozi yabazwaga ku makuru yavugaga ko yaba afite gahunda yo gukora ubukwe na Umutoni Bertile umukobwa ukina mu ikipe ya APR W VC.

 

Nkurunziza Gustave

Nkurunziza Gustave umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB)

Nkurunziza yavuze ko atahakana ko wenda abantu baba baramubonye bari kumwe cyangwa bicaranye ariko agahakana ko nta bushuti bafitanye bwagera ku rwego rwo gukora ubukwe ahubwo ko uko bigenda ari nk’uko yakwicarana n’undi muntu wese yaba umuhungu, umugabo, umugore n’umukobwa.

Ubwo yari abajijwe icyo avuga ku bijyanye n’uwo mukobwa bavuga ko bakundana, yasubije agira ati: ”Ibyo sinumva impamvu  yo kwirirwa mbisubizaho. Ushobora kwicarana n’umuntu uwo ari we wese ushaka, yaba wowe (umunyamakuru), yaba umukobwa yaba umudamu, yaba n’umugabo, ibyo njyewe ntabwo nirirwa mbisubiraho. Mfite urugo rwanjye , nta kintu nirirwa mbivugaho ibyo ngibyo “.

Umutoni Bertile

Umutoni Bertile umukobwa bivugwa ko akundana na Nkurunziza Gustave 

Mu kiganiro uyu muyobozi yagiranye n’umunyamakuru wa INYARWANDA.COM yamubwiye ko nk’undi muntu wese uri ku isi, afite uburenganzira bwo kuba yakwicarana n’umuntu wese ashatse yaba umusore, umugabo, umugore  cyangwa umukobwa kuko ngo biterwa n’icyo muba muganira. Yagize ati:

“Ibyo bavuga ntacyo nabivugaho kuko mfite uburenganzira bwo kuba nakwicarana n’uwo nshaka yaba umusore, umugabo, umugore cyangwa umukobwa, biterwa n’icyo nshaka kuganira na bo”.

 Umutoni Bertile

Umutoni Bertile ubwo yari mu mikino ya Beach-Volleyball 2016






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    rya umwana wangu naho abavuga bavuge
  • iyumva7 years ago
    Gustave nta soni agira pe!!!akwiye amasengesho yonyine!!!mbabajwe na madame we!!!aka gakobwa uwagakubita urushyi akagasubiza iwabo iburundi.kibagiwe ko ari impunzi koko!!!!isi irarangiye
  • mabyandari7 years ago
    yegoko ubwose ibyo Gustave yabikora mwimubeshyera njye ndamuzi ni inyangamugayo!
  • 7 years ago
    bertille?hhhhh wapi kbsa,hama ww uvuga ngo ni mpunzi ntuzi uko ww ejo bizamera
  • hhh7 years ago
    Sinzi umuntu waciye umugani ngo "NTA GISIGA GITAGATIFU KU MAMERA"!!!





Inyarwanda BACKGROUND