RFL
Kigali

Nkurikije ikipe dufite n’itsinda turimo, niba nta gihindutse, tuzajya mu gikombe cya Afurika- Bakame

Yanditswe na: Samson Iradukunda
Taliki:5/02/2016 18:09
1


Umunyezamu w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y’u Rwanda, Ndayishimiye Eric ‘Bakame’ aratangaza ko ,akurikije uko ikipe y’u Rwanda imeze ndetse n’itsinda irimo mu majonjora y’igikombe cya Afurika, nta gihindutse u Rwanda ruzajya mu gikombe cya Afurika cyo mu 2017.



Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu, tariki 5 Gashyantare 2016, Ndayishimiye Eric usanzwe ari kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, yavuze ko yishimira uburyo abakinnyi b’u Rwanda bitwaye muri CHAN 2016 icyakora akavuga ko bari kwishima kurushaho iyo baza kugera ku mukino wa nyuma.

Bakame yavuze kandi ko kwitwara neza muri CHAN bakagera muri ¼ cya CHAN 2016, babikesha gushyira hamwe nk’abakinnyi ariko by’umwihariko gushyigikirwa n’abayobozi b’igihugu barangajwe imbere na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Bakame

Sugira Ereste na Bakame bishimira intsinzi batsinzemo Gabon 2-1 ikabageza muri 1/4 cya CHAN

Kugera muri ¼ cy’imikino nyafurika ihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, CHAN,ibera mu Rwanda, ikaba isatira umusozo , ni cyo kintu gikomeye kurusha ibindi, ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru y'u Rwanda yagezeho mu mateka yayo nyuma yo kujya mu gikombe cya Afurika cyo mu 2004 igasezererwa itarenze amatsinda.

Bakame yavuze ko nyuma yo kwitwara neza muri CHAN, babonye ko byose bishoboka ndetse bakaba bagiye gufatiraho kugira ngo baheshe Abanyarwanda ibyishimo.

Icyo twakwizeza Abanyarwanda dukurikije uko twitwaye muri CHAN, navuga ko byanze bikunze ni ukongera tugatahiriza umugozi umwe kuko twabonye ko mu mupira byose birashoboka, birashoboka cyane ku buryo numva ko byanze bikunze n’ubundi  tuzongera tukitwara neza kuko tugomba gufatira aho twari tugeze kugira ngo dukomeze duheshe Abanyarwanda ibyishimo. Bakame

Nyuma yo kugarukira muri ¼ cya CHAN 2016, u Rwanda ruzakurikizaho imikino yo mu majonjora y’igikombe cya Afurika kizabera muri Gabon mu mwaka wa 2017 aho ruzakurikizaho imikino ibiri ruzakina n’ibirwa bya Mauritius.

U Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri mu itsinda H aho Ghana iyoboye n’amanota 6, u Rwanda rugakurikiraho n’amanota 3 anganya na Mauritius rukayirusha ibitego mu gihe Mozambique iza ku mwanya wa nyuma aho nta nota na rimwe ifite.

Umunyamakuru wa Inyarwanda.com yabajije Bakame niba yumva ko kujya mu gikombe cya Afurika bishoboka, maze Bakame asubiza avuga ko akurikije uko u Rwanda ruhagaze, niba nta gihindutse, u Rwanda ruzabona itike irujyana muri Gabon mu mwaka wa 2017 mu gikombe cya Afurika rwakinnye rimwe gusa mu mateka yarwo.

Eeeehh, ndumva njyewe ku giti cyanjye, nkurikije groupe dufite n’uburyo tumeze, numva ko nta gihindutse byanze bikunze, tugomba kwikalifiya [kujya mu gikombe cya Afurika]. Ndayishimiye Eric Bakame

Mu guhatanira itike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afurika kizabera muri Gabom mu 2017, u Rwanda ruzakina na Mauritius hagati y’itariki ya 23-26 Werurwe 2016 mbere y’uko amakipe yombi ahura mu mukino wo kwishyura uzabera i Kigali nyuma y’iminsi ine.

Mu kwezi kwa Kamena 2016, hagati y’itariki ya 3-5, u Rwanda ruzakira Mozambique mbere y’uko rusanga Ghana iwayo mu kwezi kwa Nzeli mu mukino warwo wa nyuma wo mu itsinda H.

Bakame yizera ko niba nta gihindutse, Abanyarwanda bazabona Amavubi mu gikombe cya Afurika cyo mu 2017 muri Gabon

Mu mikino yabanje, u Rwanda rwatsindiwe na Ghana i Kigali, igitego 1-0 cyatsinzwe na Mubarrak Wakaso, rutsindira Mozambique iwayo igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Sugira Erneste.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyonkuru Pierre8 years ago
    Imikino





Inyarwanda BACKGROUND