RFL
Kigali

Nkuranyabahizi Noel umaze imyaka 20 muri Karate hari icyo amaze kwigezaho mu bukungu-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/09/2017 17:41
0


Nkuranyabahizi Noel umutoza w’ikipe y’igihugu ya Karate ufite umukandara w’umukara (Ceinture Noir) yagiye akina anatoza umukino wa Karate mu myaka 20 ishize kuri ubu akaba ageze ku rwego rwo gutoza ikipe y’igihugu ya Karate (Karate National Team).



Mu marushanwa yagiye akina nk’umukinnyi uhagarariye igihugu harimo; imikino y’akarere ka Gatanu (Karate Zone V Championships), imikino Nyafurika na All Africa Games. Mu mwaka wa 2008 yatahukanye umudali wa Bronze yakuye i Kampala muri Uganda mu mikino y’akarere ka Gatanu mu rwego rw’amakaminuza.

Nk’umutoza, yajyanye ikipe y’igihugu muri shampiyona y’isi mu 2016 (Autriche) nyuma yuko yari yayijyane mu 2013 mu Misiri. Mu 2015 ni bwo yatoje ikipe y’igihugu yari mu mikino ya All Africa Games yaberaga muri CongoBrazza anayijyana mu mikino Nyafurika y’ibihugu yaberaga muri Senegal. Uyu musore afite umukandara w’umukara na Dani ya Gatatu dore ko yemeza ko igihe kigeze ngo ahatanire Dani ya kane muri uyu mukino.

Nkuranyabahizi Noel

Nkuranyabahizi Noel

Ikiganiro kigufi yagiranye na Inyarwanda:

Inyarwanda: Watangira wibwira abasomyi..

Noel: Nitwa Nkuranyabahizi Noel nkaba umutoza w’ikipe y’igihugu ya Karate. Navukiye mu Ntara y’amajyepfo, mu Karere ka Gisagara, navutse mu 1981 (Imyaka 36 y’amavuko).

Inyarwanda: Birumvikana ntiwaba umutoza utaragize amateka n’amwe mu mukino. Dusangize amateka yawe muri Karate.

Noel: Ni birebire ariko nagerageza kubabwira muri macye. Ubundi natangiriye umukino wa Karate mu Ntara y’amajyepfo ahitwaga i Butare mu 1997.

Nakiniraga mu ikipe ya Kaminuza y’u Rwanda, ni ho natangiriye ndi umwana ntozwa na Sinzi Tharcisse. Nyuma naje gutangira nkina ariko mfite umugambi wo kuzabigira umwuga aribyo byatumye ngera mu ikipe y’igihugu ntangira no guseruka njya mu marushanwa hanze. Nagiye mbona imidali inyuranye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Zone 5) no mu rwego rwa Afurika muri rusange nk’umukinnyi.

Nyuma yaho naje gukomeza ntangira kuba umutoza. Nahereye mu gutoza abana bato nkiga muri kaminuza mu 2006, aho mviriyeyo nza i Kigali nje mu kazi gasanzwe nkanatoza iyitwa Lions ifite n’ikipe y’abato ya Les Lionceaux. Ubwo ni ho nahereye ngenda nzamuka ntoza n’abakuru nza kugera naho ngirirwa icyizere ubu 2017 nkaba ndi umutoza w’ikipe y’igihugu.

Inyarwanda: Birumvikana neza ko kuva mu 1997 kugeza 2017 ni imyaka 20 umaze muri Karate. Karate yakugejeje kuki?

Noel: Usibye kuba Karate ari ubuzima bwanjye, Karate navuga ko ari nziza ku buzima nk’uko dusanzwe tubizi kuri siporo zose muri rusange. Karate yangejeje ku bintu byinshi, rimwe na rimwe njya mvuga ko Karate ariyo yatumye mba uwo ndiwe ubu kuko sinashobora gutandukanya Karate n’ubuzima bwanjye. Ibyo ndabivuga mpereye ku buryo bw’imyigire yanjye , muri kaminuza njyayo ntabwo nari nagize buruse (Boursse) injyana ariko bamfashe nk’umukinnyi ufite iyo mpano nkajya mbakinira naniga. Ubwo urumva ko ari akamaro yangiriye katumye nkomeza amashuli.

Nyuma yaho narakomeje ndatoza. Hari uburyo ntoza amakipe (Clubs) nkinjiza amafaranga kuko abana dutoza barishyura. Hari uburyo dutegura bwinjiza amafaranga biciye muri Karate, hari uburyo nasohokeye ikipe y’igihugu nabyo hari udufaranga winjiza n’ibindi.

Inyarwanda: Turetse ibijyanye n’amafaranga, watubwira indi mitungo itimukanwa cyangwa yimukanwa wakuye muri Karate?

Noel: Sinavuga ko ndi umukungu cyane ariko ahantu musanze murahabona iduka ry’ibikoresho bya siporo zitandukanye. Njyewe icyo nahisemo nashoye amafaranga muri siporo. Amafaranga nashoye mu bucuruzi bwanjye ni ayo nakuye muri siporo.

Mu byo yagezeho harimo n'iduka ry'ibikoresho bya siporo riri i Remera

Mu byo yagezeho harimo n'iduka ry'ibikoresho bya siporo riri i Remera

Inyarwanda: Nk’inararibonye, iyo urebye umukino wa Karate uwubona ku ruhe rwego?

Noel: Njyewe nk’umutekinisiye mbona Karate yarateye imbere. Mpereye mbere uko byari bimeze. Twarakinaga ariko ntitwitabire amarushanwa mpuzamahanga. Ariko usibye kuba Karate yarabaye umukino Olempike (wemewe ku rwego rw’isi), tunitabira amarushanwa menshi.

Kwitabira bivuga guhura n’abandi, ibindi bihugu byateye imbere cyane muri uyu mukino, ukamenya aho bageze nawe ukamenya icyo wakora witegura. Atari ibyo gusa, ubu Ishyirahamwe ryacu naryo rigerageza kuzana abatoza banyuranye, bazanye abavuye mu Buyapani, u Bufaransa na Misiri.

Ibi ni ibihugu biri hafi mu bihugu bitatu bya mbere ku isi, ibi bivuze ko tekinike abateye imbere bakoresha natwe mu Rwanda ni zo dukoresha. Nubwo tutaratangira kuzana imidali ikomeye, njyewe mba mfite icyizere ko Karate y’u Rwanda izaba ikomeye.

FERWAKA

Bimwe mu bikoresho Noel acuruza

Bimwe mu bikoresho Noel acuruza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND