Nkuranyabahizi Noel umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Karate ni umwe mu bakinnyi batatu bazamuwe mu ntera mu mukino njyarugamba wa Chanbara nyuma yo gutsinda izimini cyabahesheje umukandara wirabura wa Dani ya mbere.
Uretse Nkuranyabahizi Noel watsindiye uyu mukandara, Hakizimana Yvan na Adharv Jagan (India) bazamuwe mu ntera bari basanzweho n’abo bahabwa uyu mukandara. Ikizamini cyabereye ku kibuga cya Nyarutarama ahasanzwe hakorera ikipe ya Susanoo Sports Chanbara Club.
Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Rugigana Jean Claude umunyamabanga mu ishyirahamwe ry’umukino wa Chanbara mu Rwanda yavuze ko imikandara yatanzwe ari intambwe ikomeye ku iterambere ry’umukino kuko abatsinze aribo bazavamo abatoza kugira ngo umubare w’abakinnyi wiyongere. Mu magambo ye yagize ati:
Habayeho gutanga imikandara y’umukara dani ya mbere, bibaye ku nshuro ya kane. Imikandara itangwa gusa na Sensei Tsutomu Takahashi (Japan) kubera ko niba umukino waratangiye vuba, ntabwo haraboneka umunyarwanda watanga umukara muri Chanbara. Ni intambwe ikomeye ku iterambere ry’umukino kuko tuzagira abalimu benshi mu minsi iri imbere.
Ku kijyane no kuba Nkuranyabahizi yahise agera kuri uru rwego nyamara asanzwe ari inzobere muri Karate, Rugigana yasobanuye ko umukino wa Chanbara ufite bimwe uhuriraho na Karate kuko ari n’imikino iva ahantu hamwe, bityo ko iyo uri umuntu usobanukiwe na Karate udatangirira hasi ahubwo hari urundi rwego baba bakubaraho muri tekinike za Chanbara. Rugigana yagize ati:
Imikandara uko igenda itangwa ni nko muri Karate. Bava ku mweru, umuhondo, orange, icyatsi, ubururu ukazamuka ukagera ku mukara. Ariko kugira ngo tubashe kugira abalimu benshi, nk’iyo uvuye muri Karate usanzwe ufite umukandara wo hejuru unafite uburambe ntabwo utangirira ku mweru cyangwa umuhondo ahubwo uhabwa umwaka wo kwitegura noneho ukaba Wabasha guhatanira umukara.
Nkuranyabahizi avuga ko kubwe abona nta gitangaza kirimo kuba umuntu yakina Karate na Chanbara kuko ngo ni imikino ibiri yuzuzanya. “Menyerewe mu mukino wa Karate ariko natangiye kugaragara mu mukino wa Chanbara Sports ariko njye mbona nta gitangaza kirimo kuko byose ni imikino njya rugamba kuko inakomoka hamwe (Japan). Ni imikino ijya gukinwa kumwe, irunganirana ni nayo mpamvu bitangora”.
Rugigana kandi avuga ko mu gihe kitarenze amezi abiri abatsindiye imikandara bazaba bayihawe kuko ngo Sensei Tsutomu Takahashi usanzwe unaba mu mpuzamashyirahamwe y’uyu mukino ku isi iri i Yokohama (Japan) agomba kujyana amazina y’abatsinze bagahabwa ibyangombwa (Certificates) n’imikandara iriho amazina yabo.
Uva ibumoso: Hakizimana Yvan, Sensei Tsutomu Takahashi, Nkuranyabahizi Noel na Adharv Jagan
Nkuranyabahizi Noel (Wambaye umweru) akina na Sensei Tsutomu Takahashi
Nkuranyabahizi Noel (Ibumoso) akina na Adharv Jagan (Iburyo)
Nkuranyabahizi Noel yiyerekana muri Chanbara
Adharv Jagan
Adharv Jagan akina na Hakizimana Yvan (wambaye umutuku)
Rugigana Jean Claude (ibumoso) na Sensei Tsutomu Takahashi (iburyo) baganira
Uva ibumoso: Rugigana Jean Claude, Hakizimana Yvan, Sensei Tsutomu Takahashi, Nkuranyabahizi Noel , Adharv Jagan na Nyirimbabazi Benjamin
AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO