RFL
Kigali

Nkomezi Alex wabazwe imvune yasuwe n’abafana ba Mukura VS ashima cyane Nizeyimana Olivier

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/12/2017 18:23
0


Nkomezi Alex umukinnyi wo hagati muri Mukura Victory Sport uri mu burwayi nyuma kubagwa n’abaganga b’ibitaro byitiriwe umwami Faisal, yasuwe n’abafana b’ikipe ya Mukura ashima cyane Nizeyimana Olivier perezida w’iyi kipe ibarizwa mu Karere ka Huye.



Nkomezi wagiye muri Mukura Victory Sport avuye muri AS Kigali avuga ko kuba abafana ba Mukura Victory Sport baramusuye ari ikintu gikomeye cyo kumwereka ko bamuri inyuma kandi ko bimwongerera icyizere cyo kuzakira vuba. Aganira na INYARWANDA, Nkomezi yagize ati “Biba bishimishije kuba abantu bategura uruzinduko bakaza kukureba, bakakuganiriza bakamenya uko umerewe. Baba bigomye imirimo ibafitiye uruhare mu buzima bwabo, haba hari ibirori byinshi bitesheje. Urumva ko ni abantu bo gushimwa cyane”.

Nkomezi uvuka mu Karere ka Rwamagana akaba yarabaye mu makipe nka Espoir FC n’Amagaju FC, avuga ko yagize imvune ikomeye ariko akaza gufashwa cyana na Nizeyimana Olvier perezida w’iyi kipe kugira ngo ahite abagwa byihuse. “Nagize imvune dukina na Rayon Sports ku kibuga cya Kicukiro. Ubu barambaze, byakorewe ku bitaro bya Faisal. Ikipe yanjye yaramfashije cyane ni yo mpamvu ndi gukira vuba cyane. Cyane ndashima perezida wacu Olivier (Nizeyimana), yabigiyemo cyane birihuta”. Nkomezi

Abafana ba Mukura VS bitoyemo abagomba kubahagarira bajya gusura Nkomezi Alex

Abafana ba Mukura VS bitoyemo abagomba kubahagararira bajya gusura Nkomezi Alex

Nkomezi Alex ushobora gukina inyuma ku ruhande rw’iburyo (Right-Full-Back) no hagati mu kibuga akingiriza abugarira (Holding-Midfielder), yabwiye INYARWANDA ko Dr.Rutamu Patrick usanzwe ari umuganga w’ikipe y’igihugu Amavubi, yamubwiye ko muri Gashyantare 2018 azaba yasubira mu kibuga. Nkomezi Alex byamenyekanye ko yavamo umukinnyi mu 2011 ubwo yari avuye muri santere ya Rwamagana mu ikipe yatozwaga na Kamanzi Hardy.

Mu mwaka w’imikno 2011-2012 yakiniye Espoir FC yarimo Hategekimana Bonaventure na Bebeto Rwamba. Yaje kuhava ajya mu Magaju kuva mu 2012-2013. Yaje kuva i Nyamagabe amaze kubengukwa na Sunrise FC y’i Rwamagana ayibamo kuva mu 2013 kugeza mu mpera z’umwaka w’imikino 2014-2015. Umwaka w’imikino 2016-2017 yawumaze muri AS Kigali Football Club, ikipe atagiriyemo amahirwe yo kubona umwanya wo gukina bityo ubwo amasezerano yari ageze ku musozo yahise agana i Huye muri Mukura Victory Sport.

Nkomezi Alex yabanhje hanze ajya mu kibuga asimbura

Nkomezi Alex azagaruka mu kibuga muri Gashyantare 2018

Nkomezi Alexis hagati mu kibuga ha Mukura VS

Nkomezi Alexis hagati mu kibuga ha Mukura VS ubwo bakinaga na Police Fc muri uyu mwaka w'imikino 2017-2018






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND