RFL
Kigali

Nkomezi Alex ni we mukinnyi wakinnye umunsi wa 1 utemerewe gukina umunsi wa 2 wa shampiyona 2018-2019

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:25/10/2018 13:01
0


Kuri uyu wa Gatanu ubwo haraba hatangira imikino y’umunsi wa kabiri wa shampiyona 2018-2019, harakinwa imikino ibiri ibanzirinza indi itandatu izakinwa kuva kuwa Gatandatu kugeza ku Cyumweru tariki 28 Ukwakira 2018. Nkomezi Alex wa Mukura VS ni we mukinnyi bizwi ko atemerewe gukina uyu munsi kuko yabonye ikarita itukura ku munsi wa mbere.



Ubwo Mukura Victory Sports ifite igikombe cy’Amahoro 2018 yatsindaga Sunrise FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona, Nkomzei Alex ukiba hagati muri iyi kipe ibarizwa i Huye, yaje kubona amakarita abiri y’umuhondo yatumye ahabwa ikarita itukura. Bivuze ko ari we mukinnyi bizwi neza ko atemerewe gukina umunsi wa kabiri wa shampiyona uretse abandi badafite ibyangombwa batanakinnye umunsi wa mbere.

Nkomezi Alexis hagati mu kibuga muri Mukura Victory Sport Et Loisirs

Nkomezi Alexis hagati mu kibuga muri Mukura Victory Sport Et Loisirs

Nkomezi Alex ntazakina umukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona ubwo Mukura Victory Sport izaba isura Rayon Sports ku Cyumweru tariki 28 Ukwakira 2018b kuri sitade ya Kigali. Rayon Sports nayo ifite amanota atatu kuko yatsinze Etincelles FC igitego 1-0.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Ukwakira 2018 ubwo haraba hatangira umunsi wa kabiri wa shampiyona 2018-2019, Police FC irakira Espoir FC kuri sitade ya Kigali mu gihe Kiyovu Sport izaba yakira FC Marines ku kibuga cya Mumena, imikino yose izakinwa saa cyenda n’igice (15h30’).

Niyonkuru Ramadhan akurikiwe n'abakinnyi ba APR FC

Umukino wa APR FC na Musanze ni umwe mu yitegerejwe mu mpera z'iki Cyumweru

Dore uko umunsi wa 2 wa shampiyona uteye:

Kuwa Gatanu tariki ya 26 Ukwakira 2018

-Police FC vs Espoir FC (Stade de Kigali-Nyamirambo, 15h30’)

-SC Kiyovu vs Marines FC (Mumena Stadium, 15h30’)

Kuwa Gatandatu tariki 27 Ukwakira 2018

-Kirehe FC vs AS Kigali (Nyakarambi, 15h30’)

-Amagaju FC vs AS Muhanga (Nyamagabe, 15h30’)

-Sunrise FC vs Gicumbi FC (Nyagatare, 15h30’)

-FC Musanze vs APR FC (Ubworoherane, 15h30’)

-Bugesera FC vs Etincelles FC (Nyamata, 15h30’)

Ku Cyumweru tariki 28 Ukwakira 2018

-Rayon Sports vs Mukura Victory Sport (Stade de Kigali, 15h30’)

Rayon Sports na Mukura Victory Sport hazaca uwambaye (Mutsinzi Ange Jimmy (Ibumoso) wa Rayon Sports arebana na Cyiza Hussein (Iburyo) wa Mukura VS kuri sitade Huye

Rayon Sports na Mukura Victory Sport hazaca uwambaye (Mutsinzi Ange Jimmy (Ibumoso) wa Rayon Sports arebana na Cyiza Hussein (Iburyo) wa Mukura VS kuri sitade Huye






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND