RFL
Kigali

Nizeyimana Mirafa yasobanuye impamvu Police FC igorwa n’amakipe akomeye muri shampiyona

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:2/05/2017 15:41
0


Nizeyimana Mirafa umukinnyi wo hagati mu ikipe ya Police FC kuva mu mwaka w’imikino 2016-2017 avuga ko kuba we na bagenzi be bagorwa no gutsinda amakipe akomeye ari ukubura ubunararibonye buri hejuru.



Muri uyu mwaka w’imikino, Police FC yatangiye inyagirwa na Rayon Sports ibitego 3-0 mbere yo kunganya ibitego 2-2 mu mukino wo kwishyura. Police FC kandi yanganyije ibitego 2-2 mu mukino ubanza muri shampiyona mbere yuko banganya igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 25 wa shampiyona.

Nizeyimana abona ko bagiye babura amanota atatu muri iyi mikino bitewe nuko abakinnyi benshi bari muri Police FC badafite akantu k’ubukure mu kibuga (Maturity). “Njyewe ikintu mvuga wenda maze kureba mbona ari maturité ibura wenda n’amahirwe nayo arabara ariko ahanini ni maturité y’abakinnyi. Bamwe muri twe hari igihe ureba…turi abakinnyi beza ariko maturité niyo ibura”. Nizeyimana Mirafa wageze muri Police FC avuye muri Etincelles FC.

Gusa kuri iki avuga ko umwanzuro wo kuba bazamura imyumvire mu guhura n'amakipe akomeye ari akazi kareba umutoza uzabafasha kubategura mu mitwe yabo bakajya babasha guhozaho intsinzi. Uyu musore w’imyaka 21 aganira na Voice of Africa yavuze ko amahirwe yo kuba batwara igikombe cya shampiyona yamaze kuyoyoka bitewe no kuba bataragiye babasha gutsinda amakipe akomeye.

“Amahirwe twagiye tubona yo gufata umwanya wa mbere twaratakazaga. Aho twagakwiye gutsinda ngo tuzamuke ku rutonde rwa shampiyona, ukabona turanganyije. Ubu gahunda dufite navuga ko ari ukuba aba kabiri no gutwara igikombe cy’Amahoro naho ubundi igikombe cyaragiye”. Nizeyimana Mirafa.

Nizeyimana avuga ko agereranyije Police FC y’umwaka w’imikino 2015-2016 na 2016-2017 abona ko icyahindutse ari ubwumvikane bwabaga buri hagati y’umutoza n’abakinnyi ndetse no gusenyera umugozi umwe cyo kimwe n’ikinyabupfura.

KANDA HANO WUMVE NIZEYIMANA MIRAFA ASOBANURA IGITUMA POLICE FC IDATSINDA AMAKIPE AKOMEYE

Nizeyimana Mirafa ubwo yari mu mukino Police FC yanganyijemo na APR FC igitego 1-1

Nizeyimana Mirafa ubwo yari mu mukino Police FC yanganyijemo na APR FC igitego 1-1

Nizeyimana Mirafa azamukana umupira hagati mu kibuga

Nizeyimana Mirafa azamukana umupira hagati mu kibuga

Muri uyu mukino Mirafa yafashe Hakiziamana Muhadjili arinda ava mu kibuga asimbuwe ataratera ishoti rigana mu izamu (Shoot on target)

Muri uyu mukino Mirafa yafashe Hakiziamana Muhadjili arinda ava mu kibuga asimbuwe na Nshuti Innocent ku munota wa 68' ataratera ishoti rigana mu izamu (Shoot on target)

Ubwo Nizeyimana Mirafa yajyaga inama na Seninga Innocent ku cyo bakora hagati mu kibuga

Ubwo Nizeyimana Mirafa yajyaga inama na Seninga Innocent ku cyo bakora hagati mu kibuga

Nizeyimana Mirafa yambura umupira umukinnyi wa Pepinieres FC

Nizeyimana Mirafa yambura umupira umukinnyi wa Pepinieres FC

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND