RFL
Kigali

Nizeyimana Mirafa ku rutonde rw’abakinnyi bifuzwa na APR FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:31/07/2017 22:09
0


Kuva shampiyona yarangira amakipe amwe n’amwe yatangiye gutanguranwa ku isoko ry’abakinnyi rya hano mu Rwanda, gusa ikipe ya APR FC ibitse igikombe cy’Amahoro yabaye nk’aho icecetse ntiyigeze iboneka igura ahubwo yasohotsemo abakinnyi barimo na Rusheshangoga Michel wagiye muri Singida United (Tanzania).



Amakuru y’imikino ntashobora kuba iyanga mu gihe cy’igura n’igurisha ariko ayavugwaga muri iyi minsi agiye kwiyongeraho ayo APR FC ishaka kuba yagura amasezerano y’abakinnyi bakomeye mu makipe yabo kuko biboneka ko yatinze kujya ku isoko abakinnyi byari byoroshye kubona andi makipe akabatwara.

Nizeyimana Mirafa ukina hagati muri Police FC, Mico Justin (Police FC) na Kayumba Soter kapiteni wa AS Kigali ni abakinnyi bari basigaje umwaka umwe mu makipe barimo ariko APR FC ikaba ishaka kugura amasezerano yabo ndetse ikanabazamurira imishahara babonaga muri aya makipe.

Nizeyimana Mirafa arangije umwaka umwe muri ibiri yasinye muri Police FC

Nizeyimana Mirafa arangije umwaka umwe muri ibiri yasinye muri Police FC

Nubwo ntawe ubyemeza cyangwa abihakane nuko buri mukinnyi azatangwaho miliyoni umunani z’amafaranga y’u Rwanda (8.000.000 FRW) akajya ahembwa ibihumbi magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda (500.000 FRW) buri kwezi.

Uretse aba bakinnyi bishoboka ko bagomba kugana muri APR FC hari abandi bamaze gusohokamo barimo; Rusheshangoga Michel wagiye muri Singida United, Ngandu Omar yagiye muri AS Kigali, Bizimana Djihad bivugwa ko azajya gukina muri VfL Bochum yo mu cyiciro cya kabiri mu Budagena Tanzania, Sibomana Patrick Pappy wagiye muri Shakhtyor Soligorsk yo muri Belarus. Aba bariyongeraho Habyarimana Innocent wamaze guhabwa urwandiko rumusezerera muri APR FC (Release Letter).

Kayumba  Soter nawe asigaje umwaka umwe muri AS Kigali ariko APR FC yiteguye kuwugura

Kayumba  Soter nawe asigaje umwaka umwe muri AS Kigali ariko APR FC yiteguye kumugura

Ibitego Mico Justin yatsinze muri shampiyona buri kipe yifuza rutahizamu ibifitiye ubushobozi ntiyabura kumwandika ku rupapuro

Ibitego (15) Mico Justin yatsinze muri shampiyona buri kipe yifuza rutahizamu ibifitiye ubushobozi ntiyabura kumwandika ku rupapuro

Habyarimana Innocent yemeza ko yabonye umwanya wo gukina kubera imvune yagiye agira muri uyu mwaka w'imikino

Amakuru yizewe nuko Habyarimana Innocent yaba yamaze guhabwa ibaruwa imukura muri APR FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND