Ikipe ya Kiyovu Sport yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona wakinirwaga kuri sitade ya Kigali kuri iki Cyumweru. Nizeyimana Djuma yatsinze ibitego bibiri bya Kiyovu (60’,90+2’) mu gihe igitego cya Rayon Sports cyatsinzwe na Mukunzi Yannick.
Muri uyu mukino, abantu bibwiraga ko Robertinho aza gukoresha abakinnyi bacye hagati ariko yatangiranye batatu (3) barimo Donkor Prosper Kuka, Niyonzima Olivier Sefu na Mugheni Kakule Fabrice abitabaza mu gice cya mbere. Mu gice cya kabiri baje kuba bane kuko Manishimwe Djabel yasimbuwe na Yannick Mukunzi.
Nizeyimana Djuma ukina mu mpande za Kiyovu Sport niwe winjije Rayon Sports ibitego byose
Kuba Rayon Sports yari imaze kugira abakinnyi benshi hagati mu kibuga, byatumye babura uburyo bwo kubona imipira icaracara imbere y'izamu byatumye abakina mu gice cy'inyuma cya Kiyovu Sport babona agahenge.
Abakinnyi ba KIyovu Sport bishimira igitego
Zagabe Jean Claude (Iburyo) na Nizeyimana Djuma (Ibumoso)
Nizeyimana Djuma amaze kwinjiza penaliti
Bashunga Abouba umunyezamu wa Rayon Sports amaze kwinjizwa igitego
Yannick Mukunzi niwe wateretse umupira kugira ngo Nizeyimana Djuma atere
Bimenyimana Bonfils Caleb azamukana umupira imbere ya Jean Paul Ahoyikuye
Rwatubyaye Abdul mu bwugarizi bwa Rayon Sports
Umukino wa Rayon Sports na Kiyovu Sport uba ari amateka
Nyuma gato Gilbert Mugisha yahise yinjira mu kibuga ku munota wa 67' asimbura Mugheni Kakule Fabrice wari wamaze kubona ikarita y'umuhondo mu ntangirio y'umukino bityo umubare w'abakina hagati ba Rayon Sports uhita ugabanuka.
Nyuma gato nibwo Yannick Mukunzi yabonye igitego ku munota wa 78' nyuma yuko abakinnyi ba Kiyovu Sport bari bahagaze nabo. Kiyovu Sport yanze kwiyumvisha ko birangiye ikomeza gukina umukino wayo biza no gutuma basatira byatumye Rwatubyaye Abdul akorera ikosa mu rubuga rw'amahina bibyara penaliti yatewe na Nizeyimana Djuma ku munota wa 90+2'.
Zagabe Jean Claude yasimbuye Ahoyikuye Jean Paul, Shavy Babicka asimburwa na Maombi Jean Pierre ku ruhande rwa Kiyovu Sport.
Rachid Kalisa (Ibumoso) ahanganya na Mugheni Kakule Fabrice (Iburyo) bahoranye muri SC Kiyovu
Mugheni Kakule Fabrice (27) na Kalisa Rachid (8)
Umufana wa Rayon Sports yambaye ifoto ya Mugheni Kakule Fabrice
Donkor Prosper Kuka umunya-Ghana ukina hagati muri Rayon Sports yambukana umupira imbere y'abakinnyi ba Kiyovu Sport
Yannick Mukunzi ajya kwishyushya
Iradukunda Eric Radou ku mupira imbere ya Jean Paul Ahoyikuye
Robertinho yakuyemo Mugheni Kakule Fabrice, Yannick Mukunzi asimbura Manishimwe Djabel. Mugheni Kakule Fabrice asimburwa na Mugisha Gilbert.
Muri uyu mukino, Mugheni Kakule Fabrice, Bimenyimana Bonfils Caleb na Iradukunda Eric Radou ba Rayon Sports buri umwe yabonye ikarita y’umuhondo mu gihe Ahoyikuye Jean Paul bita Mukonya na Serumogo Ally nabo buri umwe yatahanye ikarita y’umuhondo.
Abakinnyi ba Rayon Sports bishimira igitego batsindiwe na Yannick Mukunzi
Abakinnyi babanje mu kibuga:
SC Kiyovu XI: Nzeyurwanda Djihad (GK,20), Serumogo Ally 18, Ngirimana Alex (C,15), Rwabuhihi Uwineza Aimée Placide 6, Ahoyikuye Jean Paul 4, Habamahoro Vincent 13, Kalisa Rachid 8, Shavy Babicka 7, Nizeyimana Djuma 9, Nizeyimana Jean Claude 10 na Armel 14.
Rayon Sports XI: Bashunga Abouba (GK,1), Iradukunda Eric Radou 14, Eric Rutanga Alba 3, Manzi Thierry (C,4), Rwatubyaye Abdul 23, Donkor Prosper Kuka 8, Mugheni Kakule Fabrice 27, Niyonzima Olivier Sefu 21, Manishimwe Djabel 10, Sarpong Michael 19 na Bimenyimana Bonfils Caleb 7
Abakapiteni batombola ibibuga
Abasifuzi n'abakapiteni
Byari ibyishimo ku bakinnyi ba Kiyovu Sport imbere y'abafana
Manirareba Ambroise Fils (Ibumoso/Mukura VS), Ngarambe Jimmy Ibrahim na Habihirwe Arstide (Iburyo/Kiyovu Sport) nyuma y'umukino
Abafana ba Rayon Sports bategereje igitego mu minota ya nyuma
Izuba ryari rimeze nabi kuri sitade ya Kigali
Abafana ba Kiyovu Sport
Nzeyurwanda Jimmy Djihad umunyezamu wa Kiyovu Sport
Niyonzima Olivier Sefu ashaka inzira igana ku izamu
Nzeyurwanda Djihad (20) yari yabanje mu izamu anakina iminota 90' aha yari ahanganye na Niyonzima Olivier Sefu (21)
Roberto Oliviera Goncalvez de Calmo umutoza mukuru wa Rayon Sports atanga amabwiriza
Iradukunda Eric Radou ku mupira
Dore uko umunsi wa 6 wa shampiyona warangiye:
Kuwa Kane tariki 29 Ugushyingo 2018
-Bugesera FC 2-1 Gicumbi FC
-FC Musanze 2-1 Amagaju FC
-AS Kigali 0-1 Sunrise FC
Kuwa Gatanu tariki 30 Ugushyingo 2018
-Kirehe FC 1-0 Police FC
-FC Marines 2-0 Espoir FC
Kuwa Gatandatu tariki ya 1 Ukuboza 2018
-APR FC vs Mukura Victory Sport (Kicukiro, Warimuwe)
-Etincelles FC 2-2 AS Muhanga
Ku Cyumweru tariki 2 Ukuboza 2018
-SC Kiyovu 2-1 Rayon Sports
Havuye ikarita y'umuhondo yahawe Mugheni Kakule Fabrice
PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO