Niyonkuru Ramadhan umukinnyi wo hagati mu ikipe ya FC Musanze azamara igihe kingana n’ukwezi n’igice adakandagira mu kibuga akina umupira w’amaguru kubera ikibazo cy’imvune yagize mu myitozo yo kuwa Kabiri tariki 12 Nzeli 2017.
Ni icyemezo yahawe n’abaganga nyuma yo gusanga ikibazo afite kidakanganye cyane ku buryo byazamufata igihe kirekire yivuza ahubwo bamubwira ko bazakomeza kumwitaho mu gihe kingana n’ukwezi kumwe n’igice (ibyumweru bitandatu). “Bambwiye ko bidakanganye cyane nzamara ukwezi n’ibyumweru bibiri ntakina”. Niyonkuru Ramadhan.
Niyonkuru yafashije FC Musanze kugenda yitwara neza mu mwaka w’imikino 2016-2017 irangiza ku mwanya wa Gatandatu (6) n’amanota 45 mbere yo kugarukira mu mikino ya ¼ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro ikuwemo na Rayon Sports.
Niyonkuru Ramadhan wa FC Musanze ari kugendera ku mbago
Uko ibyuma by'abaganga bigaragaza imvune ya Niyonkuru
Niyonkuru Ramadhan bita Boateng
TANGA IGITECYEREZO