RFL
Kigali

Niyobuhungiro yemera ko Mukura VS itarahemba abakinnyi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/12/2017 12:08
0


Niyobuhungiro Fidele umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Mukura Victory Sport inafitanye umukino wa Gicumbi FC, avuga ko ibirarane by’imishahara barimo abakinnyi bagomba kuba babihabwa mu minsi ya vuba.



Amakuru yavaga mu ikipe ya Mukura Victory Sport yavugaga ko iyi kipe ibarimo ibirarane by’amezi abiri, gusa Niyobuhungiro yabwiye INYARWANDA ko ikirarane babarimo ari icy’ukwezi kumwe kandi bagomba kukubona bidatinze. Niyobuhungiro ati “Ayo makuru yuko tutarahemba amezi abiri ni ibihuha. Ukwezi kumwe niko batarahembwa kandi nako baraguhembwa vuba aha”.

Mu gihe abakinnyi bagitegereje imishahara y’Ugushyingo 2017, haraba hanashira Ukuboza bityo bazahembwe amezi abiri akurikiranye nk’uko bo batangiye kubara ko ikipe ibarimo amezi abiri. Mukura Victory Sport irakira Gicumbi FC mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona kuri sitade Huye saa cyendan’igice (15h30’).

Mukura kandi iraba ihura na Okoko Godefroid wayihozemo unahora ahiga kuyitsinda. Mukura VS iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 11 mu mikino umunani bamaze gukina. Batsinzwe umukino umwe, banganya itanu, batsinda imikino ibiri. Mukura VS irakina idafite Nkomezi Alex uheruka kubagwa.

Iyi kipe kandi irakina idafite Duhayindavyi Gael na Nshimiyimana David bakubutse muri CECAFA kuri ubu bakaba bataragera mu Karere ka Huye. Gicumbi FC yo iri ku mwanya wa munani n’amanota icumi (10). Mu mikino umunani (8), batsinze itatu, batsindwa ine banganganya umwe.

11 ba Mukura Victory Sport

Abakinnyi ba Mukura VS bafite ishyaka ryo gutsinda Gicumbi FC kugira ngo barebe ko imishahara yakihutishwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND