RFL
Kigali

Niyitegeka Idrissa mu muryango usohoka muri Kiyovu Sport

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:18/07/2017 8:03
1


Niyitegeka Idrissa wari umaze imyaka ibiri akina hagati mu ikipe ya Kiyovu Sport kuri ubu nyuma yo kurangiza amasezerano y’imyaka ibiri (2) yari afite muri iyi kipe yo ku Mumena, arifuzwa bikomeye n’ikipe y’Amagaju FC ibarizwa mu Karere ka Nyamagabe.



Niyitegeka wabashije gukina imikino yose uko ari 30 ya shampiyona 2016-2017 abanza mu kibuga ndetse akaba yaranarangije umwaka w’imikino 2015-2016 adasimburwa, ni byo Nduwimana Pabro umutoza w’Amagaju FC ari gushingiraho abona ko uyu musore w’imyaka 20 yazamufasha kugabanya amakosa hagati mu kibuga cy’iyi kipe yo mu Bufundu.

Nduwimana Pabro umaze iminsi mu mujyi wa Kigali aho yari ari mu mahugurwa y’abatoza, yakunze kuvugana n’uyu mukinnyi nubwo amakuru agera ku INYARWANDA yemeza ko bari kunaniranwa ku bijyanye n’amafaranga y’ikiguzi (Recruitement).

Amagaju FC yarangije ku mwanya wa 10 mu mwaka w’imikino dusoje wa 2016-2017 n’amanota 33 mu mikino 30. Amagaju FC kandi yarangije ku mwanya wa kane mu gikombe cy’Amahoro 2017 nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports ibitego 3-0 mu mukino wo guhatanira umwanya wa gatatu (3).

Kiyovu Sport yarangije shampiyona imanuka mu cyiciro cya kabiri kuko mu mikino 30 bakinnye basaruye amanota 27 bakuye mu mikino itandatu (6) batsinze, icyenda (9) na 15 batsinzwe.

Mu mikino 30 yakinnye muri Kiyovu Sport Niyitegeka yabashije gutsinda ibitego bine (4)

Mu mikino 30 yakinnye muri Kiyovu Sport, Niyitegeka yabashije gutsinda ibitego bine (4)

Niyitegeka Idrissa yageze muri Kiyovu Sport mu mwaka w'imikino 2014-2015 avuye mu Isonga FC

Niyitegeka Idrissa yageze muri Kiyovu Sport mu mwaka w'imikino 2014-2015 avuye mu Isonga FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nkurunziza6 years ago
    Oya ntabwo yakinwe imikino 30 yose mwibeshya





Inyarwanda BACKGROUND