RFL
Kigali

Niyigaba Ibrahim mu bakinnyi 18 Police FC bazakina imikino y’Abapolisi bo mu Karere u Rwanda ruherereyemo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/08/2017 12:29
0


Niyigaba Ibrahim rutahizamu uri kugaragaza icyo ashoboye mu ikipe ya Police FC, ari ku rutonde rw’abakinnyi 18 Seninga Innocent yatoranyije bazamufasha mu mikino ihuza amakipe y’abapolisi bo mu karere ka Afurika y’iburasirazuba-Eastern Africa Standby Force Coordination Mechanism (EASFCOM).



Mu bakinnyi bashya bari muri iyi kipe harimo Niyigaba Ibrahim umaze igihe akora imyitozo muri iyi kipe nyuma yo kuva muri shampiyona ya Uganda akagaruka iwabo i Rwamagana.

Mu bandi bakinnyi bashya bari muri 18 harimo; Manishimwe Yves baguze muri Etincelles FC, Nsengiyumva Moustapha wavuye muri Rayon Sports, Ishimwe Issa Zappy utari afite ikipe, Munzero Fiston wavuye muri Rayon Sports, Iradukunda Jean Bertrand na Nzabanita David wavuye muri Bugesera FC ndetse na Usabimana Olivier wari intizanyo muri FC Marines.

Mu bakinnyi 18 bafata inzira igana Kampala ntiharimo; umunyezamu Nduwayo Danny Bariteze, myugariro Ndayishimiye Celestin, rutahizamu Ndayishimiye Antoine Dominique, myugariro Habimana Hussein urwaye ndetse ugomba guca mu cyuma bitarenze kuwa Mbere, Mico Justin nawe ufite imvune yakuye mu mukino Amavubi yakinnye na Tanzania i Kigali, myugariro Patrick Umwungeri nawe ufite imvune, Muhinda Bryan nawe ukina yugarira muri iyi kipe nta mwanya yabonewe wo gufasha INDWANYI muri Uganda.

Niyigaba Ibrahim wavuye muri Villa SC ari kugeragezwa muri Police FC

Niyigaba Ibrahim yakiniraga Villa SC muri Uganda

 Ishimwe Issa Zappy (Ubanza iburyo), Seninga Innocent (Hagati) na Iradukunda Jean Bertrand (ibumoso)

Ishimwe Issa Zappy (Ubanza iburyo), Seninga Innocent (Hagati) na Iradukunda Jean Bertrand (ibumoso)

Dore abakinnyi 18 Seninga Innocent yahagurukanye:

1.Nzarora Marcel (GK-18)

2.Bwanakweli Francois (GK-1)

3.Niyigaba Ibrahim 29

4.Biramahire Abeddy 23

5.Ngendahimana Eric 24

6.Muvandimwe Jean Marie Vianney 12

7.Mpozembizi Mohammed 21

8.Nizeyimana Mirafa 4

9.Mushimiyiaman Mohammed 10

10.Twagizimana Fabrice Ndikukazi (C-6)

11.Manishimwe Yves 22

12.Songa Isaie 9

13.Nsengiyumva Moustapha 11

14.Ishimwe Issa Zappy 26

15.Munezero Fiston 2

16.Iradukunda Jean Bertrand 25

17.Nzabanita David 16

18.Usabimana Olivier 28

Abandi bari kumwe n'ikipe:

1. DCGP S. Nsabimana: Uyoboye itsinda (Head of Delegation)

2.CIP Jean De Dieu Mayira: Umunyamabanga rusange

3.IP L.Ndahiro: Umuganga mukuru

4.Seninga Innocent: Umutoza mukuru

5.Bisengimana Justin: Umutoza wungirije

6.Maniraguha Claude: Umutoza w’abanyezamu

7.Hitabatuma Theogene: Ushinzwe Ibikoresho (Kit Manager)

Biramahire Abeddy ukubutse mu Mavubi asubiye muri Uganda

Biramahire Abeddy ukubutse mu Mavubi asubiye muri Uganda

Munezero Fiston  agiye gukina irushanwa rye rya mbere muri Police FC

Munezero Fiston  agiye gukina irushanwa rye rya mbere muri Police FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND