RFL
Kigali

Ni njye mutoza wa mbere uzaba ugeze kuri uru rwego mu Rwanda-Coach Innocent

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:16/04/2013 16:52
0




Aganira n’inyarwanda.com yatangaje yagize ati, “ndi gukora icyo bita "Specialist in Football" ni postgraduate football course ikorwa nábantu bize Physical Education with Sports basanzwe ari n’batoza,nkaba naroherejwe na Minispoc ku bufatanye na Ferwafa,ikaba imara amezi 6,ndetse nkaba nzaba ari njye wa mbere mu Rwanda ufite iyi level.”


Seninga Innocent wari usanzwe ari umutoza uhembwa na MINISPOC n’ubundi yagiye kwiga ku bufatanye bwa Leta y’u Rwanda biciye muri Minisiteri y’umuco na Sport na FERWAFA.

Iyi Kaminuza ya Leipzeg ni Kaminuza ikomeye cyane mu gihugu cy’Ubudage ikaba yaragiye inigamo abantu benshi bakomeye ku isi, mu masomo agiye atandukanye barimo nka Chancellor w’Ubudage Angella Merkel, ikaba itanga aya masomo muri Sport kuva mu mwaka w’1964.

Abatoza baza kwiga muri iyi Kaminuza bava mu bihugu birenga 115 ku isi aho baza bakamara amezi 6.

Seninga Innocent asanzwe yararangije ibya Sport muri KIE, akaba yarabanje gukora nk’umutoza uhagarariye FERWAFA mu ntara y’Uburengerazuba nyuma agaca mu ikipe ya Muhanga, mbere yo kwerekeza mu Isonga, ndetse akaba yaranakiniye amakipe atandukanye yaha mu Rwanda.


Jean Luc Imfurayacu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND