RFL
Kigali

Ni iyihe mbarutso yatumye Kakule Mugheni Fabrice agana muri Kiyovu Sport?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/08/2017 10:13
0


Mugheni Kakule Fabrice umukinnyi wo hagati muri Kiyovu Sport yasinyemo amasezerano y’imyaka ibiri (2) avuga ko kuba yarakiniye Rayon Sports byari ngombwa ko ahindura ibara ry’ikipe ndetse ko icyatsi n’umweru ari amabara akunda kuva akiri umwana.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru atangira imyitozo muri Kiyovu Sports, Kakule Mugheni Fabrice yanavuze ko Cassa Mbungo Andre nk’umutoza mukuru yabaye impamvu nini yatumye agira umutima wo kuza muri Kiyovu Sport.

“Icyabiteye cya mbere numvaga nshaka guhindura ikipe. Umwaka ushize nari mu bururu n’umweru (Rayon Sports), ni ngombwa guhindura ibara y’ikipe kuko icyatsi n’umweru ni amabara nakunze mu bwana bwanjye narayikundaga cyane”. Mughneni Kakule.

“Umutoza Cassa Mbungo twari kumwe muri Police FC murabizi. Cassa ni umutoza mwiza azi gutoza nanjye ndamukunda kuko azi gukora akazi. Nta kintu mfite nk’ikibazo ku mutoza”. Mugheni.

Ubwo Mugheni Kakule Fabrice yari yatangiye imyitozo ye ye mbere muri Kiyovu Sport

Ubwo Mugheni Kakule Fabrice yari yatangiye imyitozo ye ye mbere muri Kiyovu Sport

Mu busesenguzi bwa Mugheni Fabrice abona ko Kiyovu Sport intego bafite yo gutwara igikombe bazayigeraho kuko baguze abakinnyi beza biganjemo abafite ubunararibonye.

Mu bakinnyi bakomeye bamaze kugera muri Kiyovu Sport barimo; Mbogo Ali, Kabula Mohammed, Maombi Jean Pierre, Uwihoreye Jean Paul, Twagirimana Innocent, Sebanani Emmanuel Crespo, Ndoli Jean Claude, Kyambade Fred, Jeremie, Vincent, Mugheni Kakule Fabrice na Habyarimana Innocent.

Mugheni Kakule Fabrice azafasha Kiyovu Sport hagati mu kibuga

Mugheni Kakule Fabrice azafasha Kiyovu Sport hagati mu kibuga

Kiyovu Sport ikomeje imyitozo ndetse kuri uyu wa Gatatu irakina umukino wa gishuti n'abakinnyi bitoreza ku kibuga cya Mumena (Volonteers FC)

Kiyovu Sport ikomeje imyitozo ndetse kuri uyu wa Gatatu irakina umukino wa gishuti n'abakinnyi bitoreza ku kibuga cya Mumena (Volonteers FC) saa cyenda (15h00')

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport

Cassa Mbungo Andre umutoza mukuru wa Kiyovu Sport






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND