RFL
Kigali

Ni intambwe ikomeye kuba ndi umukinnyi wa Rayon Sports-MUDEYI

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:13/09/2018 8:17
2


Mudeyi Suleiman wari umaze umwaka umwe muri Musanze FC kuri ubu ni umukinnyi wa Rayon Sports mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere nyuma yo kuba kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Nzeli 2018 yabasinyiye amasezerano avuga ko amuteresheje intambwe ikomeye.



Mudeyi w’imyaka 22 avuga ko kuba yamaze kuba umukinnyi wa Rayon Sports ari intambwe ishimishije mu buzima bwe kandi ko hari urwego rwiza agiye kujyaho byaba mu kwiyubaka no gukina umupira kuko ngo ikipe ya Rayon Sports igiye gutuma akora cyane kurushaho.

“Ni ibyishimo kuba nisanze mu muryango wa Rayon Sports. Rayon Sports ni ikipe nziza buri mukinnyi wese aba yifuza kuba yakinira.Ndumva rero kuri njyewe ari intambwe nteye mu mwuga. Nta gitutu binshyiraho kuba wenda ari ikipe yanyuzemo abakinnyi bakomeye banandusha imyaka, ahubwo birampa izindi mbaraga zo gukora cyane kugira ngo ngire icyo mfasha ikipe".Mudeyi

Image result for mudeyi suleiman inyarwanda

Mudeyi Suleiman uvuka mu muryango w'Abadeyi banarimo Muvara Valens wabiciye bigacika mu mupira w'u Rwanda 

Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA nyuma yo gusinya amasezerano, Mudeyi yavuze ko atari uyu munsi yahuye n’abayobozi ba Rayon Sports ahubwo ko bari bamaze igihe baganira kuva ubwo imikino ibanza ya shampiyona 2017-2018 yari irangiye.

"Rayon Sports twari twatangiye kuvugana ubwo shampiyona 2017-2018 yari igeze hagati ariko biza kugenda buhoro ariko ubu byaje gukunda nsinya imyaka itatu bitewe na gahunda y'igihe kirekire bafite. Ni umushinga ikipe ifite, bayinyeretse ndayishima mpitamo gusinya". Mudeyi Suleiman

Image result for mudeyi suleiman inyarwanda

Mudeyi Suleiman (Iburyo) na Gatabazi Jean Marie Vianney Guverineri w'intara y'amajyaruguru

Mu butumwa yageneye abafana, Mudeyi yavuze ko asanzwe akunda uburyo abafana ba Rayon Sports bayiba inyuma n’umutima wabo wose kandi buri umwe akabibona. Yashimye kandi ko abafana ba Rayon Sports bahora hafi y’abakinnyi babatera imbaraga zo kugira ngo ikipe ikomeze ibone umusaruro. Uyu musore yabibukije ko aho ikipe igeze mu mikino Nyafurika hari uruhare nk’abafana bagize kandi ko bagomba kongera imbaraga ubwo bazab abahura na Enyimba FC kuri iki Cyumweru.

“Abafana ba Rayon Sports bafite itandukaniro rikomeye. Ikipe bayiba hafi byaba mu mvura ku zuba cyangwa mu bihe bigoye. Nkunda ukuntu bajya inyuma y’ikipe n’umutima wabo wose kandi buri umwe akabibona. Ndabashima ukuntu bakunda ikipe yabo nta kindi kiguzi mu bihe byose ikipe iba irimo. Mbakangurire ko kuri iki Cyumweru bazakomereza aho bageze bagatera ikipe imbaraga mu gihe izaba yakira Enyimba FC”. Mudeyi

Image result for mudeyi suleiman inyarwanda

Iradukunda Eric Radou (Ibumoso) na Mudeyi Suleiman (Iburyo) bose basinye muri Rayon Sports 

AMATEKA YA MUDEYI SULEIMAN MU MUPIRA W'AMAGURU

 

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Nzabambarirwa 5 years ago
    Ndumiwe koko !! Ngo mudeyi afite 22.ans!! Twakinanye muri junior ya atraco muri 2007 anduta kandi UBu Njye mfite 33 ans!!! Guys ntimugakabye kugabanya more 10 years nukurengera pe Gusa courage Ndabona akantu kazaboneka a 40 ans nticike intege na bokota afite plus de 55 ans .
  • Mariano5 years ago
    Mudeyi kweri Nick name MUZUBA





Inyarwanda BACKGROUND