RFL
Kigali

NHT2018: REG BBC yatsinze IPRC South BBC, Kalima avuga ko nta bwoba afitiye Patriots BBC kuri iki Cyumweru-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:4/02/2018 13:59
0


Kalima Cyrile umutoza mukuru wa REG BBC avuga ko n'ubwo ikipe ya Patriots BBC yagize umwanya munini wo kuruhuka mbere yo gukina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Intwari 2018, adafite ubwoba bw’uko abakinnyi be bazagira ikibazo cy’umunaniro bakina umukino wa nyuma.



Umukino wa REG BBC na Patriots BBC urakinwa kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Gashyantare 2018 kuri sitade nto ya Remera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’). Nyuma y’umukino uwatsinze aratwara igikombe. Kuri uyu wa Gatandatu, REG BBC yabanje gutsinda IPRC South BBC amanota 81-70.

Byari mu kiganiro n’abanyamakuru, Kalima Cyrile yavuze ko ikipe ye igizwe n’abakinnnyi benshi bakomeye n’abakiri bato bafite imbaraga ku buryo kuruhuka kwa Patriots BBC iheruka mu kibuga kuwa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018 ntacyo bimubwiye ku musaruro yifuza mu kibuga.

“Ubundi amakipe yakagombye gukina mu buryo bumwe ariko kuko ariko gahunda imeze …niko babipanze. Ndumva ari uko tugomba gukina, ntabwo twabireka uko byagenda kose kandi twizeye y'uko dufite abakinnyi benshi kandi baracyari bato bityo gukina imikino bikurikiranyije ntabwo bizabagora. Bazagerageza kandi bazatsinda”. Kalima

Kalima wafashe REG BBC nyuma y’umwaka umwe itozwa na John Bahufite wanayihaye igikombe, avuga ko mu gihe Patriots BBC yaba imutsinze ikamutwara igikombe cy’Intwari, ikibazo cy’umunaniro kitaba urwitwazo.

Mu magambo ye yagize ati “Ntabwo bizaba urwitwazo kuko abakinnyi banjye baracyari bato, bafite imbaraga nta munaniro mwinshi bafite. Uburyo bakinnye uyu munsi bose bageze mu kibuga kuko twagiye tubasimburanya, ntabwo twafashe umuntu ngo akine umukino wose”.

Kalima Cyrile avuga ko nk’uko buri umwe wese aza mu irushanwa ashaka kuryegukana ari nako na REG BBC bimeze kuko ngo nta gisibya bagomba gutwara igikombe cy’Intwari 2018.

Muri uyu mukino REG BBC yatsinzemo IPRC South BBC amanota 81-70, Nkurunziza Chris Walter (REG BBC)ni we watahanye amanota menshi kuko yatsinze 15 mu gihe Niyonsaba Bienvenue (IPRC South BBC) yatahanye amanota 14 akanabuza amanota 12 kujya mu nkangara (Rebounds).

Shyaka Olivier (REG BBC) yatsinzemo amanota 12 cyo kimwe na Fabrice Rukundo (IPRC South BBC) nawe watsinze amanota 12. Kaje Elie (REG BBC) yatahanye amanota icumi (10) mu gihe yabujije amanota arindwi (7) kujya mu nkangara (Rebounds).

Dore gahunda iteye

Dore gahunda iteye

Ngandu Bienvenue abuzwa inzira na Niyonsaba Binvenue (13)

Ngandu Bienvenue abuzwa inzira na Niyonsaba Binvenue (13)

Abasifuzi b'umukino

Abasifuzi b'umukino

Abasimbura ba REG BBC

Abasimbura ba REG BBC

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ashaka inzira

Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ashaka inzira

Muberwa Medard (11) ashaka inzira mu bakinnyi ba REG BBC

Muberwa Medard (11) ashaka inzira mu bakinnyi ba REG BBC

Mushumba Charles (Wambaye ubururu) umutoza mukuru wa IPRC South BBC atanga amabwiriza

Mushumba Charles (Wambaye ubururu) umutoza mukuru wa IPRC South BBC atanga amabwiriza

Ngandu Bienvenue ahana ikosa

Ngandu Bienvenue ahana ikosa 

Mukengerwa Benjamin wa REG BBC ashaka inzira yanyuzamo umupira

Mukengerwa Benjamin wa REG BBC ashaka inzira yanyuzamo umupira

Habumugisha Emmanuel (8) yakomerekeye muri uyu mukino nyuma yuko agonganye na Nkurunziza Chris Walter wa REG BBC

Habumugisha Emmanuel (8) yakomerekeye muri uyu mukino nyuma yuko agonganye na Nkurunziza Chris Walter wa REG BBC

Nyirishema Richard (Wmabye umweru) visi perezida wa FERWABA  yahise ajya mu kibuga kureba uko byifashe

Nyirishema Richard (Wambye umweru) visi perezida wa FERWABA  yahise ajya mu kibuga kureba uko byifashe

Kalima Cyrile umutoza mukuru wa REG BBC aganira n'abakinnyi hagati mu mukino

Kalima Cyrile umutoza mukuru wa REG BBC aganira n'abakinnyi hagati mu mukino

Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC araba ahura n'ikipe yahozemo

Kubwimana Kazingufu Ali kapiteni wa REG BBC araba ahura n'ikipe yahozemo

Mukengerwa Benjamin wa REG BBC ashaka inzira

Mukengerwa Benjamin wa REG BBC ashaka inzira 

REG BBC igomba guhura na Patriots BBC (18h00')

REG BBC igomba guhura na Patriots BBC (18h00')

Dore uko imikino yagiye irangira:

Kuwa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2018

-Patriots BBC 58-67 Espoir BBC

-Ubumwe WBBC 66-84 IPRC South WBBC

-APR BBC 52-61 The Hoops Rwa

Ku Cyumweru tariki 28 Mutarama 2018

-NT U18 45-78 IPRC South WBBC

-IPRC South BBC 59-81 Patriots BBC

-REG BBC 55-52 APR BBC

Kuwa Kane tariki ya 1 Gashyantare 2018

- Ubumwe WBBC 45-53 THE Hoops Rwa

- Patriots BBC 69-62 APR BBC

- Espoir BBC 58-65 REG BB

Kuwa Gatanu tariki 2 Gashyantare 2018

- U18 National Team 63-60 The Hoops Rwa

-APR BBC 47-63 Espoir BBC

Kuwa Gatandatu tariki ya 3 Gashyantare 2018

-APR WBBC 59-53 U-18 Women National Team

-IPRC South WBBC 77-59 The Hoops Rwa

-REG BBC 81-70 IPRC South BBC

Rwabuhungu Yvette Uwizeye ufite umupira akaba na kapiteni wa The Hoops ubwo yari imbere ya Nicole Urwibutso (10) wa IPRC South WBB

Rwabuhungu Yvette Uwizeye ufite umupira akaba na kapiteni wa The Hoops ubwo yari imbere ya Nicole Urwibutso (10) wa IPRC South WBBC.....FT:IPRC South WBBC 77-59 The Hoops Rwa

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND