RFL
Kigali

Nganou Russel Alex umukinnyi wa Kiyovu Sport uri mu buzima bubi i Kigali wanabuze itike imusubiza iwabo

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:1/08/2018 6:36
1


Nganou Russel Alex ni umukinnyi wari umaze igice cy’umwaka w’imikino 2017-2018 mu ikipe ya Kiyovu Sport akina ashaka ibitego, kuri ubu ari mu bihe bitamworoheye nyuma y’irangira rya shampiyona kuko kimwe n’abandi bakinnyi bagenzi be bafitiwe ibirarane by’imishahara y’amezi atatu (3) babaza ikipe ya Kiyovu Sport.



Nganou Alex Russel ni umukinnyi ukomoka muri Cameroun ariko kuba yarasoje amasezerano muri Kiyovu Sport ntabushobozi na bucye afite bwo kuba yakomeza kuba mu mujyi wa Kigali kuko atanafite ubushobozi bwo kuba yanabona amafaranga yo kugura amafunguro yamutunga dore ko atanafite aho aba hahamye.

Nganou Russel Alex umukinnyi udafite uko abaho muri Kigali

Nganou Russel Alex umukinnyi udafite uko abaho muri Kigali

Umwe mu bakinnyi ba Kiyovu Sport bazi neza ubuzima bwa Russel Alex avuga ko uyu musore kuba nta muryango afite muri Kigali bituma abaho nabi kuko usanga abakinnyi bamwe bitabaza imiryango bavukamo kugira ngo barebe ko iminsi yakwicuma ngo ikipe bakinira ibone amafaranga yo kubahemba. Yagize ati:

Alex twarangije shampiyona ashaka uko yataha ariko byaranze kuko nta mafaranga afite kandi ni ikibazo duhuriyeho twese nk’abakinnyi ba Kiyovu. Ubu baturimo amezi atatu yuzuye neza bataraduhemba. Abatoza bo ngira ngo ni amezi ane. Urumva ko iyo hajemo ibintu byo gutega indege bihita bisaba amafaranga menshi. Iyo aza kuba ataha mu bihugu bya hafi aba yaragiye.

Uyu mukinnyi utashatse ko amazina ye ajya ahagaragara yakomeje avuga ko kuba Russel nta bandi bantu azi mu Rwanda byamubereye ikibazo gikomeye kuba yagira uwo abwira ikibazo cye.

“Biba bigoye kuba uri umunyamahanga mu kindi gihugu kuko ntiwabona n’uwaba aguhaye amafaranga runaka kuko aba azi ko uzataha utamwishyuye. Ubu umuntu umaze iminsi amufasha ni umutoza wacu Cassa ajya amwoherereza amafaranga yo kuba yabona icyo arya, aho kurara ho ntaho. Ubwo iyo abonye umukinnyi uri hafi amuha icumbi iminsi nk’ingahe akajya ahandi gutyo”.

Abakinnyi ba Kiyovu Sport bemeza ko kugira ngo Nganou Russel (ibumoso) abone icyo ashyira mu nda ari Cassa Mbungo Andre (Iburyo) wikra ku mufuka

Abakinnyi ba Kiyovu Sport bemeza ko kugira ngo Nganou Russel (ibumoso) abone icyo ashyira mu nda ari Cassa Mbungo Andre (Iburyo) wikora ku mufuka nubwo nawe amaze amezi ane (4) adahembwa

Twagerageje kuvugana n'ubuyobozi bw’ikipe ya Kiyovu Sport ngo babe bagira icyo babivugaho ndetse ngo banatange icyizere cy’igihe ikibazo cya Russel cyazarangirira ntibyadukundira. Gusa turakomeza kugerageza.

Mu mwaka w'imikino 2017-2018, Kiyovu Sport yarangije ku mwanya wa gatanu n'amanota 49 inaviramo mu mikino ya 1/8 cy'irangiza mu gikombe cy'Amahoro 2018.

Kiyovu Sport ni imwe mu makipe yari yubacyitse mu kibuga

Kiyovu Sport ni imwe mu makipe yari yubacyitse mu kibuga

Nganou Russel Alex yarabgwaga na nimero 21 muri Kiyovu Sport

Nganou Russel Alex yarangwaga na nimero 21 muri Kiyovu Sport






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • merci5 years ago
    njye ntuye i butare azaze rwose turare hemwe aze tunasangire ako kawunga icyo nzarya azarya icyo nicyo nzanywa azikinywa mbonye nimero ye byamfasha





Inyarwanda BACKGROUND