RFL
Kigali

Ngandu Omar yasohotse muri APR FC agana muri AS Kigali-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/06/2017 9:02
0


Ngandu Omar wari myugariro wa APR FC yayisohotsemo agana muri AS Kigali ku masezerano y’imyaka ibiri (2) yayisinyiye kuzayikinira kugeza mu 2019.



Ngandu Omar wari umaze umwaka w’imikino 2016-2017 muri APR FC adakoreshwa, yasinyiye AS Kigali ikomeje urugamba rwo kugura abakinnyi ibona ko bazayifasha kugera ku ntego mu mwaka w’imikino 2017-2017.

Nyuma y’umukino AS Kigali yanganyijemo n’Amagaju FC ibitego 2-2 ikanasezererwa mu gikombe cy’Amahoro kugiteranyo cy’ibitego 3-3, Nshimiye Joseph ushinzwe guhuza ibikorwa muri AS Kigali, Eric Nshimiyimana umutoza mukuru w’ikipe na Mwanafunzi Albert ushinzwe tekinike bafashe inzira igana ku biro by’umujyi wa Kigali barangizanya na Ngandu Omar ndetse banamuha umwambaro azajya yambara mu ikipe.

Ngandu Omar aje yiyongera kuri Ngama Emmanuel, Ishimwe Kevin na Laudit Mavugo bo bamaze kugera muri iyi kipe.

Ngandu Omar wakiniraga APR FC ubwo yasinyaga muri AS Kigali

Ngandu Omar wakiniraga APR FC ubwo yasinyaga muri AS Kigali

Ngandu Omar (iburyo) na Nshimiye Joseph (ibumoso) basuzuma amasezerano

Ngandu Omar (iburyo) na Nshimiye Joseph (ibumoso) basuzuma amasezerano

Ngandu Omar mu mwambaro wa AS Kigali

Ngandu Omar mu mwambaro wa AS Kigali

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND