RFL
Kigali

Newcastle yegukanye igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bwongereza

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:8/05/2017 7:46
0


Ikipe ya Newcastle ni yo yegukanye igikombe muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Bwongereza(England Championship) ndetse ikaba yamaze kwizera kuzakina umwaka utaha mu cyiciro cya mbere nyuma y’uko yari yamanutse mu mwaka w’imikino ushize.



Byasabye umunsi wa 46 ari nawo wari uwa nyuma kugira ngo iyi kipe itozwa n’umutoza Raphael Benitez yizere kwegukana igikombe dore ko mbere y’uyu munsi yari inyuma y’ikipe ya Brighton & Hove Albion yaje kunganya na Aston Villa 1-1, mu gihe Newcastle yo yanyagiye Barnsley ibitego 3-0.

Jonjo Shelvey (centre, No 12) raises the Championship winners' trophy with his ecstatic team-mates at St James' Park

Champagne is sprayed at Jamaal Lascelles by Matt Ritchie (right) as Daryl Murphy (No 33) opens a bottle (left)

Byari ibyishimo bikomeye

Ikipe ya Brighton &Hove Albion igikombe cyayinyuze mu myanya y’intoki nyuma yo kwitwara nabi mu mikino itatu ya nyuma isoza iyi shampiyona aho yatakaje ibiri muri yo ikanganya umwe, gusa kurangiza ku mwanya wa kabiri nayo birayiha amahirwe mu buryo budasubirwaho yo kuzakina mu cyiciro cya mbere umwaka utaha.

Benitez applauds Newcastle's supporters as he smiles with his Championship winners' medal around his neckRafa Benitez ashimira abafana ba Newcastle n'akanyamuneza ku bw'uyu mudari wa mbere muri Championship we n'abasore be begukanye

The 57-year-old Spanish manager Rafa Benitez celebrates winning the league with the Championship trophyKu myaka 57, umunya-Espanyolo Rafa Benitez yinjiye mu mateka ya Newcastle nk'uwabagaruye muri Premier League nyuma y'umwaka umwe gusa bamanutse

Ghanain forward Christian Atsu (centre) is closed down by three Barnsley players as he dribbles with the ballUmunya-Ghana Christian Atsu(hagati) ni umwe mu bakinnyi iyi kipe yari yubakiyeho mu cyiciro cya kabiri

Owner Mike Ashley (right) was all smiles as his team got past a resilient Barnsley outfit on TynesideMike Ashley(iburyo) umuherwe nyiri iyi kipe ya Newcastle yari yitabiriye uyu mukino, yatashye ikipe ye imushimishije

Magpies fans celebrate after watching their team cap a fine season by winning the Championship  Abafana ba Newcastle byabasabye gutegereza umunota wa nyuma kugirango babyine intsinzi y'uko begukanye igikombe cya Championship

Amafoto:Dailymail






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND