RFL
Kigali

Nemanja Matic yasinye muri Manchester United

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:31/07/2017 23:08
0


Nemanja Matic umunya-Serbia wakiniraga ikipe ya Chelsea kuva mu 2014, yamaze gusinya amasezerano y’imyaka itatu (3) mu ikipe ya Manchester United aguzwe miliyioni 40 z’amayero.



Uyu mukinnyi wo hagati w’imyaka 28 yabaye umukinnyi wa gatatu Manchester United iguze nyuma ya Victor Lindelof wavuye muri Benfica na Romelu Lukaku wavuye muri Everton aguzwe miliyoni 75 z’amayero (£75m).Nemanja Matic aruzuza imyaka 29 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 1 Kanama 2017

Jose Mourinho utoza Manchester United yakiriye Nemanja Matic afata nk’umukinnyi azashingiraho kuko ngo yujuje buri kimwe amwifuzaho mu kibuga. Ubwo Jose Mourinho yari muri Chelsea nk’umutoza ni we wazanye Matic amuguze muri Benfica kuri miliyoni 21 z’amayero muri Mutarama 2014.

Akigera i Manchester, Matic yavuze ko yishimiye kuba yageze mu ikipe ya Manchester United  ndetse anagaruka ku byishimo yatewe n’abafana b’iyi kipe bamwakirije yombi.

“Nishimiye cyane ibihe nagize muri Chelsea, ndashimira abafana bayo twabanye neza banshyigikira. Ubu ndashimira abafana ba Manchester United banyakiriye kandi mfite ibyishimo byo kuzaba nkorana n’abakinnyi ba Manchester United”. Nemanja Matic

Nemanja Matic byashobokaga ko azaguma muri Chelsea ariko kuva baraguze Tiemoue Bakayoko w’imyaka 22 bakuye muri AS Monaco bamuguze miliyoni 40 z’amayero, byabaye umusemburo w’igenda rya Matic wahawe nimero 31.

Matic yakiniye amakipe arimo; Kolubara (2005-2007), Kosice (2007-2009), Chelsea (2009-2011), Vitesse (2010-2011), Benfica (2011-2014), Chelsea (2014-2017). Yakiniye ikipe y’igihugu ya Serbia y’abatarengeje imyaka 21, akina imikino 11 atsinda ibitego bibiri (2). Ikipe y’igihugu nkuru yakinnyemo imikino 32 abonamo igitego kimwe (1).

Matic is United's third major signing of the summer following his completion of a £40m move

Nemanja Matic ubu ni umukinnyi wa Manchester United

 Matic replaces Bastian Schweinsteiger in wearing the No 31 shirt for the coming campaign

Nemanja Matic azjya yambara nimero 31

The 28-year-old was pictured in Manchester United training gear after having a medical

Nemanja ubwo yari asoje ibizamini by'ubuzima i Manchester

Adidas Football posted this picture, tweeting: 'A beast in midfield. Nemanja Matic is a red'

Ikoresho uruganda rwa NIKE rwakirije Nemanja Matic

Ivomo: DailMailOnline






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND