Ikipe ya Manchester United yatsinze Sampdoria yo mu Butaliyani ibitego 2-1 mu mukino wa gishuti waberaga kuri Aviva Stadium iri i Dublin muri Ireland. Juan Mata Garcia na Henrikh Mkhitaryan nibo bafashije Mourinho kumwenyura.
Ni umukino abafana ba Manchester United bari bategereje kureba uko Nemanja Matic ari bwitware nyuma yo kuba ataranamara icyumweru ageze muri iyi kipe akubutse muri Chelsea aguzwe miliyoni 40 z'amayero.
Matic wujuje imyaka 29 y'amavuko, yakinnye iminota 46' y'umukino mbere yo gusimburwa na Michael Carrick umwe mu bakinnyi barambye muri Manchester United. Nemanja yavuye mu kibuga hagitangira igice cya kabiri cyo kimwe na Paul Pogba wasimbuwe na Ander Herrera mu gihe Martial watanze umupira wavuyemo igitego yavuyemo ku munota wa 60' asimbuwe na Daley Blind ari nako Marcus Rashford yasimburaga Romelu Lukaku.
Henrikh Mkhitaryan yarebye mu izamu ku munota wa 9' mbere yuko Dennis Praet wa Sampdoria agombora ku munota wa 63' w'umukino. Igitego cy'intsinzi cyatsinzwe na Juan Mata Garcia ku munota wa 81' ku mupira yahawe na Antony Martial. Mata yari yinjiye mu kibuga ku munota wa 46 asimbuye Henrikh Mkhitaryan.
Abakinnyi babanjemo (Abasimbuye):
Manchester United: De Gea (Joel Castro 77); Valencia, Smalling (Bailly 77), Lindelof (Jones 77), Darmian (Tuanzebe 77), Blind (Martial 60), Matic (Carrick 46), A Pereira (Fellaini 45), Pogba (Herrera 46), Mkhitaryan (Mata 46), Lukaku (Rashford 60).
Sampdoria: Puggioni (Tozzo 86); Sala (Bereszynski 75), Silvestre, Regini, Pavlovic (Murru 66); Barreto (Duricic 75), Torreira (Capezzi 86), Linetty (Alvarez 66); Praet (Verre 75); Caprari (Bonazzoli 75), Quagliarella (Kownacki 86)
Nemanja Matic yakinnye umukino we wa mbere muri Manchester United
Matic azamukana umupira
Henrikh Mkhitaryan yishimira igitego cya mbere yatsinze ku munota wa 9'
Juan Mata Garcia yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 81'
Ander Herrera ashimira Mata bavuka mu gihugu kime (Espagne)
Henrikh Mkhitaryan ashyira umupira ku mutwe ashaka Lukaku Romelu
Byarangiye anyeganyeje inshundura
Daley Blind yaziritse Dennis Praet
Umubiligi Dennis Praet ni we watumye Sampdoria bishima ku munota wa 63'
Michael Carrick (ibumoso) na Victor Lindelof (iburyo) uko bari bamerewe nyuma y'igitego cya Sampdoria
Romelu Lukaku ashakisha amahirwe y'igitego
Henrikh Mkhitaryan abangamirwa na Lucas Torreira wa Sampdoria
Matias Silvestre wa Sampdoria yikoza ibicu atanguranwa umupira na Romelu Lukaku
Antonio Valencia ashaka aho yanyuza umupira
Victor Lindelof umukinnyi Man-United iherutse kugura arwanira umupira na Gianluca Caprari
Matteo Darmian azamura akaguru hejuru ya Praet Dennis wa Sampdoria
Henrikh Mkhitaryan atangira Edgar Barreto
Jose Mourinho ahuza urugwiro n'aba-Sampdoria
Romelu Lukaku yumva amabwiriza ya Mourinho
Marcus Rashford ashyirwa hasi
Marco Giampaolo umutoza mukuru wa Sampdoria
AMAFOTO: DailMailOnline
TANGA IGITECYEREZO