RFL
Kigali

Nduwimana Pablo yavuze intego y’Amagaju FC nyuma yo kunganya na APR FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/02/2017 14:12
0


Nduwimana Pablo umurundi utoza ikipe y’Amagaju FC ibarizwa mu Karere ka Nyamagabe yagize byinshi avuga ku mukino yanganyijemo an APR FC 0-0 ndetse anavuga ko yashimira abakinnyi be babashije kumvira inama yabahaye ndetse ko nabura igikombe cya shampiyona atazabura mu myanya umunani ya mbere.



Nyuma y’umukino waberaga i Nyamagabe, Nduwimana yavuze ko ikipe ye iri mu rugamba rwo gutwara igikombe cya shampiyona kuko abona ko nta kipe yatinya kurusha izindi muri shampiyona. “Intego yanjye (Nduwimana Pablo)  navuze ni uko nshaka igikombe cya shampiyona. Mbuze igikombe, ngende mu myanya umunani ishimisha”. Nduwimana Pablo mu kiganiro n’abanyamakuru.

Uyu mutoza kandi ntiyibagiwe gushimira abakinnyi b’ikipe ye bashoboye kubahiriza amabwiriza yari yabahaye mbere y’umukino kuko bakoze akazi kamushimishije. “Ikintu nshobora gushima ni ugushimira abakinnyi banjye uburyo bubahirije amabwiriza nabahaye ari na yo mpamvu ntakunze gusimbuza. Wari umukino ukomeye cyane, kubera guhubuka no gushaka gutsinda vuba vuba wabonaga ko abakinnyi batari mu mukino neza. Ariko muri make byagenze neza, nari nkeneye amanota atatu cyangwa inota rimwe”. Nduwimana Pablo uheruka gutsinda SC Kiyovu ibtego 3-1.

Nyuma y’imikino 17, Amagaju FC iri ku mwanya wa cyenda (9) n’amanota 19 ku mwenda w’ibitego bitatu (3) kuko binjije 15 binjizwa 18 mu mikino itanu (5) batsinze, ine (4) banganyije n’umunani (8) batsinzwe.

Mu mikino itanu baheruka gukina, batsinzemo ibiri. Batsinze Kiyovu Sports ibitego 3-1 kuwa 17 Gashyantare 2017 ndetse banatsinze Kirehe ibitego 2-1 kuwa 15 Mutarama 2017. Banganyije imikino ibiri (1-1) na Pepiniere FC kuwa 22 Mutarama 2017 ndetse na APR FC kuwa 21 Gashyantare 2017. Amagaju FC yatsinzwe umukino umwe mu mikino itanu ubwo bakirwaga na Etincelles FC ikabatsinda igitego 1-0 kuwa 28 Mutaraama 2017 kuri sitade Umuganda.

Shaban Hussein ni rutahizamu wayo kuri ubu ufite ibitego 11 muri shampiyona anganya na Nahimana Shassir wa Rayon Sports bose bayobowe na Usengimana Danny wa Police FC ufite ibitego 12.

 Imikino itanu Amagaju FC bafite  imbere:

*Police FC  vs Amagaju FC (28 Gashyantare 2017, Kicukiro)

*Amagaju FC vs  Espoir FC ( 4 Werurwe 2017, Nyamagabe)

*AS Kigali vs Amagaju FC (11 Werurwe 2017, Stade ya Kigali)

*Amagaju FC vs FC Marines (Kuwa 19 Werurwe 2017, Nyamagabe)

*Rayon Sports vs Amagaju FC (Kuwa 31 Werurwe 2017, Stade ya Kigali)

Image result for Nduwimana Pablo

Nduwimana Pablo umutoza mukuru w'Amagaju FC

League Table

Urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND