Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka umutoza w’ikipe ya FC Marines avuga ko gahunda FERWAFA yashyizeho yuko ku munsi wa 29 wa shampiyona imikino yose izabera umunsi umwe bayikoze nabi kuko bemeje ko iyi kipe izakinira ku kibuga cya Nengo hafi y’ikiyaga cya Kivu ibintu uyu mutoza atiyumvisha.
Ubwo FC Marines yari imaze kugwa miswi na APR FC banganyije igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona, Nduhirabandi yavuze ko agiye gutegura umukino utaha ariko ko atazatoza FC Marines ku mukino biteganyijwe ko izakiramo Kiyovu Sport ku kibuga cya Nengo kiri hafi y’ikiyaga cya Kivu kuko ngo byaba ari agasuzuguro kubona ikipe ye ijyanwa ku kibuga kitemejwe kuberaho imikino ya shampiyona.
“Ntabwo dushobora gukinira Tam Tam…Impossible. Uwo mukino sinzawutoza..sinawukina. Twajya kuri Nengo gukorayo iki?...Kuki iyo yindi (FC Etincelles) batayijyanye kuri Nengo?...Bategereze (FERWAFA) tuzakinire ku kibuga cyiza. Baduhe ikibuga cyiza ariko ntabwo batujyana Nengo, ni insina ngufi (FC Marines) ariko byaba birenze”. Nduhirabandi Abdulkalim
Umukino wa APR na FC Marines waberaga kuri sitade ya Kigali warangiye amakipe yombi aguye miswi nyuma yo kunganya igitego 1-1. Ikipe ya APR FC ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 16’ ku gitego cy’umutwe cyatsinzwe na myugariro Ngandu Omar ku musaruro waturutse kuri koruneri yatewe na Ninahazwe Fabrice wari wabanje mu kibuga.
Iki gitego abakinnyi ba APR FC bakomeje kukitwaza banazonga ikipe ya FC Marines mu gice cya mbere, mbere yuko ibigaranzura mu gice cya Kabiri nayo igatera umupira utari mubi. Mu gusimbuza, Nduhirabandi yakuyemo Ruribikiye Schadrack ashyiramo Muvunyi Haruna wanakoze impinduka zikomeye zo gutanga akazi gakomeye kuri Imanishimwe Emmanuel wari inyuma ibumoso bwa APR FC.
Myugariro Nkusi Prince yaje kugira ikibazo cy’imvune ajyanwa kwa muganga ahita asimburwa na Dusange Bertin wanatsinze igitego ku munota wa 90+2’ w’umukino agahita yuzuza ibitego icyenda (9) muri shampiyona. Ni igitego yatsinze kuri penaliti yavuye ku ikosa ryakozwe na Benedata Janvier.
Ku ruhande rwa APR FC, Benedata Janvier yinjiye mu kibuga asimbuye Mukunzi Yannick wagize ikibazo cy’imvune, Issa Bigirimana asimbura Ninihazwe Fabrice naho Hakizimana Muhadjili asimbura Nshuti Innocent. Benedata Janvier na Nkizingabo Fiston ni abakinnyi ba APR FC bahawe ikarita y’umuhondo buri umwe mu gihe ku ruhande rwa FC Marines ikarita y’umuhondo yahawe Jimmy Mbaraga kapiteni wayo wanahoze muri Police FC.
Abakinnyi abatoza babanje mu kibuga:
APR FC: Kimenyi Yves (GK), Ngabonziza Albert ©, Manishimwe Emmanuel, Ngandu Omar, Nsabimana Aimable, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Nkizingabo Fioston,Nininahazwe Fabrice, Nshuti Innocent na Tuyishime Eric.
FC Marines: Ingabire Aime Regis (GK), Uwizeye Ortega, Nizeyimana Omar, Karema Eric, Nkusi Prince, Bizimungu Omar, Kalisa Amuri, Bisangwa Jean Luc, Ruribikiye Schadrack, Mbaraga Jimmy © na Usabimana Olivier.
Ngandu Omar wa APR FC yiyereka abafana nyuma yo gutsinda igitego
Abakinnyi bagenzi be bamushimira
Jimmy Mbaraga azongwa na Tuyishime Eric
Ubwo abakinnyi ba FC Marines bishimiraga igitego batsindiwe na Dusange Bertin
Mukunzi Yannick agenzura umupira hagati mu kibuga
Ngabonziza Albert ashaka inzira
Abafana
Nizeyimana Omar ashyira hasi Ngabo Albert
Nininahazwe Fabrice wa APR FC na Nizeyimana Omar wa FC Marines
Igice kimwe cya sitade cyari cyambaye ubusa
Bisangwa Jean Luc wa FC Marines agenzura umupira
Nduhirabandi Abdoulkalim Coka umutoza mukuru wa FC Marines atanga amabwiriza
Mukunzi Yannick yirenza Uwizeye Ortega
Mbaraga Jimmy kapiteni wa FC Marines yumvana imbaraga na Ngabonziza Albert kapiteni wa APR FC
Ngabonziza Albert arega Jimmy Mbaraga ko yarengeje umupira
Abonye umusifuzi atabyumva ahitamo kuwumwaka
Mbaraga nawe ashaka kuwumwima
Umusifuzi ahita atabara
Tuyishime Eric azonga Uwizeye Ortega wa FC Marines
Ngabo Albert ahunga Usabimana Olivier
Jimmy Mulisa atanga amabwiriza
Bizimana Djihad agorwa n'abana bo ku ivuko
Abafana ba FC Marines
Nshuti Innocent akina yicaye
Mbaraga Jimmy Kapiteni wa FC Marines
Ubwo Nkusi Prince yajyanwaga hanze amaze kugira ikibazo
Ngandu Omar wa APR FC agurukana umupira
Imanishimwe Emmanuel yugarira
Muvunyi Haruna wa FC Marines yinjiye mu kibuga ahindura umukino
Kimenyi Yves yari afite akazi katoroshye mu minota ya nyuma
Kimenyi Yves
Ubwo Issa Bigirimana yari agiye kwinjira mu kibuga
Antoine Hey na Mashami Vincent ku ntebe y'inyuma bareba umukino
Yannick Mukunzi yagize ikibazo ku maguru
Igitego FC Marines yatsinze APR FC
Dusange Bertin yikoza ibicu nyuma yo kwishyura APR FC
Usabimana Olivier wa FC Marines ni we wabaye umukinnyi w'umukino (Man of the Match)
Dore uko umunsi wa 28 uteganyijwe:
Kuwa Mbere tariki 22 Gicurasi 2017
*APR FC 1-1 Marines FC
*Amagaju Fc 2-1 Kirehe Fc
Kuwa Kabiri tariki 23 Gicfurasi 2017
*Gicumbi Fc vs Musanze Fc (Gicumbi, 15:30)
*Bugesera Fc vs Pepiniere Fc (Bugesera, 15:30)
*Etincelles Fc vs Rayon Sports (Stade Umuganda, 15:30)
*SC Kiyovu vs AS Kigali (Stade de Kigali, 15:30)
*Mukura VS vs Sunrise Fc (Stade Huye, 15:30)
*Police Fc vs Espoir Fc (Stade Kicukiro, 15:30)
Dore uko urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona rwaraye ruhagaze
AMAFOTO: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO