RFL
Kigali

Nduhirabandi arasaba abayobozi ba Kirehe FC gutabarira hafi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:22/02/2018 11:07
0


Nduhirabandi Abdulkalim Coka umutoza mukuru w’ikipe ya Kirehe FC avuga ko iyi kipe ifite ikibazo gikomeye cyane ku buryo abayobozi basabwa kuyiba hafi kugira ngo bazongere bagire intsinzi kuko ngo uko iminsi ishira ni ko biri gukomera.



Nyuma yo gusezererwa na Police FC mu mikino y’igikombe cy’Amahoro, Nduhirabandi yabwiye abanyamakuru ko abakinnyi be abona bihanganye ku buryo atabanenga kuba batsinzwe ahubwo ko asaba abayobozi b’ikipe kuba hafi y’ikipe bagakemura ibibazo biyugarije. Nduhirabandi yagize ati:

Ibibazo byo kuba bihari birahari, ibibazo birahari mu ikipe ariko icyizere turagifite. Nkurikije abayobozi dufite, uburyo mbona babyitwaramo. Ibibazo birahari ariko ndakeka dufite icyizere ko igisubizo tuzakibona. Kiranakenewe kuko uko gitinda gukemurwa ni nako kigenda kigira ingaruka ku ikipe. Abayobozi batube hafi, baramutse batubaye hafi twazitwara neza mu minsi iri imbere.

Amakuru yari ku kibuga ubwo uyu mukino wari urangiye nuko abakinnyi ba Kirehe FC babanje kwanga kuva i Nyakarambi bitewe nuko bamaze amezi atatu (3) badahembwa. Aha ngo baje kwingingwa n’uyu mutoza ababwira ko kwanga gukina atariwo muti kuko ngo umukino umwe ushobora gutuma bibonera isoko bakazajya mu makipe yifashije.

Kirehe FC yavuyemo itsinzwe ku giteranyo cy’ibitego 3-1 kuko umukino ubanza Police FC yabatsinze ibitego 2-1 mbere yo kubatsinda igitego 1-0 mu mukino wo kwishyura.

Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka umutoza wa Kirehe FC agira inama Ndagijimana Benjamin

Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka umutoza wa Kirehe FC agira inama Ndagijimana Benjamin

Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka umutoza wa Kirehe FC aganirizia abakinnyi nyuma y'igice cya mbere

Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka umutoza wa Kirehe FC aganirizia abakinnyi nyuma y'igice cya mbere

Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka umutoza wa Kirehe FC asuhuza abakinnyi ba Police FC

Nduhirabandi Abdulkalim bita Coka umutoza wa Kirehe FC asuhuza abakinnyi ba Police FC

Ndayishimiye Antoine Dominique yishimira igitego

Ndayishimiye Antoine Dominique mu mukino ibiri yabonye ibitego bibiri kuri Kirehe FC

Nduhirabandi asuhuzanya na Seninga nyuma y'umukino

Nduhirabandi asuhuzanya na Seninga nyuma y'umukino

Dore uko imikino yarangiye:

Kuwa Gatatu tariki 21 Gashyantare 2018

- Espoir Fc vs Sorwathe FF (*1-0 Agg, Sorwathe FC yananiwe kugera i Rusizi )

-Amagaju Fc 3-0 Rwamagana Fc (4-1 Agg)     

-AS Kigali 4-1 Gasabo United (6-1 Agg)

-Marines Fc 0-1 Intare Fc (2-2 Agg, Marines Fc  niyo yakomeje kuko umukino ubanza yatsindiye hanze )

-Bugesera Fc 2-0 Unity Fc (2-0 Agg)

-Police Fc 1-0 Kirehe Fc (3-1 Agg)

-Musanze Fc 4-1 Heroes Fc (8-1 Agg)

-SC Kiyovu 5-1 Esperance Fc (11-3 Agg)

-Mukura VS 3-0 Hope Fc (3-0 Agg)'

Imikino itaganyijwe:

Kuwa Kane tariki 22 Gashyantare 2018

-Gicumbi Fc vs Pepiniere Fc (Gicumbi, 15:30)

-AS Muhanga vs Vision Fc (Stade Muhanga, 15:30)

-Etincelles Fc vs Etoile de l’est (Stade Umuganda, 15:30)

-Sunrise Fc vs Miroplast Fc (Stade Mironko, 15:30)

-La Jeunesse vs United Stars (Stade Mumena, 15:30)

AMAFOTO: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND