RFL
Kigali

Abazamu Ndoli Jean Claude na Ingabire Aime Regis bagiye kwivuriza muri Algeria

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:17/10/2014 18:55
0


Ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, FERWAFA riratangaza ko ryamaze kubona ibyangombwa bisabwa kugirango abanyezamu babiri aribo Ndoli Jean Claude ukinira APR FC na Ingabire Aime Regis wakiniraga As Kigali bashobore kujya kwivuriza muri Algeria.



Ndoli Jean Claude yagize imvune mw’ivi ku mukino ubanza wahuje u Rwanda na Congo Brazaville mu kwezi kwa karindwi i Pointe-Noire. Kuva icyo gihe akaba atarongeye kugaragara mu ikipe y’ igihugu no mu ikipe ye ya APR FC aho byamuviriyemo no kutitabira imikino ya CECAFA yabereye i Kigali.

Ndoli

Ndoli Jean Claude ntiyabashije kwitabira imikino ya CECAFA bitwe n' imvune yagiriye mu ikipe y' igihugu

Ingabire Aime  Regis nawe yagize ikibazo cyo mw’ivi igihe AS Kigali yakinaga imikino nyafurika ya Orange Confederation Cup bakina na Difaâ El Jadidi muri Maroc.

ingabire

Ingabire Aime Regis nawe azajya kuvurizwa muri Algeria 

Aba bazamu biteganyijwe ko berekeze muri Algeria kuri uyu wa gatandatu aho bazamara ukwezi bakurikiranwa n’abaganga binzobere bakora mu bitaro by’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu gihugu cya Algeria.

Ku bufatanye Ferwafa ifitanye n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Algeria, FAF, aba bakinnyi bombi bazitabwaho kuburyo basubira mu kibuga mu minsi iri mbere. Biteganya ko aba bakinnyi bazabagwa, bagafashwa no kugaruka mu kibuga mu gihe gito gishoboka.

Source: Ferwafa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND