RFL
Kigali

Ndikumana Tresor w’Amagaju FC yahamagawe mu bakinnyi 31 b’u Burundi U23 mu gushaka itike y’igikombe cya Afurika

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/10/2018 15:48
0


Ndikumana Tresor umukinnyi wo hagati akana na kapiteni mu ikipe ya FC Amagaju y’I Nyamagabe mu ntara y’amajyepfo, yahamagawe mu bakinnyi 31 b’ikipe y’igihugu y’u Burundi y’abatarengeje imyaka 23 bagomba gucakirana na Tanzania mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cya Afurika cy’ingimbi 2019 kizabera mu Misiri.



Ndikumana wari uyoboye Amagaju FC mu mukino baheruka gutsindwamo na APR Fc ibitego 2-0 ku munsi wa mbere wa shampiyona, yahamagawe mu bakinnyi 31 Juslin Bipfubusa yitabaje kugira ngo babe batangira imyitozo kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Ukwakira 2018.

Ndikumana Tresor (8) kapiteni w'Amagaju ahanganye na Byiringiro Lague (14) rutahizamu wa APR FC

Ndikumana Tresor (8) kapiteni w'Amagaju ahanganye na Byiringiro Lague (14) rutahizamu wa APR FC

Ndikumana Tresor (8) kapiteni w'Amavubi

Ndikumana Tresor (8) kapiteni w'Amagaju FC

Igikombe cya Afurika cy’abatarengeje imyaka 23 kizabera mu Misiri kuva tariki 8-12 Ugushyingo 2019, irushanwa rizakinwa n’ibihugu umunani (8) bizaba byabonye itike. U Rwanda ruzakina na DR Congo muri uru rugendo.

Abakinnyi 31 bahamagawe mu ikipe y’u Burundi U23:

1.Rukundo Onésime(Messager Ngozi)

2.Mutombora Fabien(Vipers)

3.Ntibahezwa Dieudonné(Zesco United)

4.Selemani Moustapha(Aigle Noir)

5.Ndoriyobija Eric(Stand United)

6.Muryango Moussa(Vital'o)

7.Bigirimana Séraphin(Aigle Noir)

8.Ndizeye Eric(Musongati)

9.Bigirimana Ramadhan(Stand United)

10.Nahimana Ramadhan(Messager Bujumbura)

11.Nahimana Steve(Kayanza United)

12.Ndaye Chancel(Rukinzo)

13.Ndikumana Trésor(Amagaju)

14.Hakizimana Héritier(Aigle Noir)

15.Ndayishimiye Youssouf (Aigle Noir)

16.Muryango Mabano(Aigle Noir)

17.Nshimirimana Jospin(Aigle Noir)

18.Musore Aoron(Musongati)

19.Bayizere Olivier(Messager Ngozi)

20.Ndayiragije Emmanuel(KMC)

21.Mbirizi Eric(Stand United)

22.Bigirimana Abedi(Rukinzo)

23.Kanakimana Bienvenue (Aigle Noir)

24.Ramadhan Pascal(Musongati)

25.Idi Muselemu(Messager Ngozi)

26.Nshimirimana Abasi(Black Bull)

27.Bimenyimana Bonfils Caleb(Rayon Sport)

28.Shaka Bienvenue(Etoile du sahel)

29.Irakoze Saidi(Musongati)

30.Kitenge Alexis(Stand United)

31.Mavugo Cédric(Aigle Noir)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND