RFL
Kigali

Ndifuza kuzaguma muri Chelsea kugeza 2016-Fernando Torres

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:6/04/2013 13:20
0




Aya makuru akaba akurikira andi yatangazwaga ko uyu musore yaba agiye gusubira mu ikipe yamureze ya Athletico Madrid.

Torres w’imyaka 29, yaje muri Chelsea muri Mutarama 2011 avuye mu ikipe ya Liverpool, aho yatanzweho akayabo ka miliyoni 50 z’amapound.

Yagize ati, “ Nta na rimwe nigeze mpisha ko nkunda Athletico Madrid kuko ni ikipe yampaye hafi buri kimwe cyose, ariko ukuri ni uko ubu ndi mu yindi kipe, kandi nsigajemo imyaka itatu.”

“ Mbabwije ukuri kuri ubu, gusubira muri Athletico si vuba aha.”

Mu myaka ibiri amaze Stamford Bridge amaze gukina imikino igera ku 116,atsindamo ibitego 29 gusa, umusaruro utari muwiza ku mukinnyi ukina nka Rutahizamu.

Fernando Torres ni we mukinnyi mu mateka y’umupira w’amaguru mu Bwongereza waguzwe amafaranga menshi, agurwa n’ikipe yo mu Bwongereza. Arifuza kuba yarangiza amasezerano ye muri Chelsea akereka umurusiya Roman Abramovic ko atibeshye ubwo yamutangagaho kariya kayabo kose.

Nk’uko tubikesha igitangazamakuru The Sun, uyu musore aratangaza ko yiteguye kongera gukora cyane kuburyo yanagaruka muri La Roja, ikipe y’igihugu ya Espagne, dore ko umutoza Vicente del Bosque, amaze iminsi ahitamo kwitoranyiriza abasore nka Negrado, Jesus Nevas na David Villa, Torres akamurenza imboni.

“ Zimwe mu ntego zanjye kuri ubu  ni ukugaruka mu ikipe y’igihugu, ndabizi ko binsaba gukora cyane muri club yanjye, ariko nzakora ibishoboka byose nongere nigarurire umwanya wanjye”, Torres

Jean Luc Imfurayacu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND