RFL
Kigali

Ndifuza kuba nashyiraho ikigega cyafasha abacitse ku icumu-Karekezi Olivier

Yanditswe na: kundabose jean david
Taliki:11/04/2013 11:36
0




Aganira n’ikinyamakuru The New Times uyu musore usanzwe ukinira ikipe ya Club Athletic Bizertin yagize ati,“ Nakomeje kubetekerezaho hashize iminsi, ariko kubera nari maze igihe ntari mu Rwanda byakomeje kungora kubishyira mu bikorwa.”

“ Kuri ubu ndatekereza ko umwaka utaha iki kigega kizaba gikora neza, kuko nifuza kugitangiza mbere y’uko uyu mwaka urangira.”

“ Ndanifuza kuba nafatanya n’abantu batandukanye, cyane cyane aba sportif kuburyo  twashyira imbaraga hamwe imbaraga zacu tugafasha abarokotse Jenoside”, Rutahizamu wa CA Bizertin.

Karekezi Olivier umwe mu bakinnyi bake u Rwanda rwagize nyuma ya Jenoside baba barabashije kujya gukina ruhago nk’abayigize umwuga, yakomeje agira ati, “ Jenoside yasigiye ibikomere byinshi abacitse ku icumu, buretse ihungabana bagira,banahagiriye izindi ngorane zitandukanye.”

Karekezi ni we mukinnyi wenyine usigaye mu ikipe y’igihugu mu bakinnyi babashije guhagarira u Rwanda mu gikombe cy’Africa cyabereye muri Tunisia mu mwaka wa  2004.

Uyu musore na we Jenoside yaramushegeshe bikomeye kuko yahitanye ababyeyi bombi ba Olivier Karekezi na bakuru be babiri.

“ Umupira w’amaguru wabaye byose kuri njye, iyo ngiye mu kibuga ngerageza kwiyibagiza ibyabaye byose nkakina. Gukina ruhago byaramfashije cyane.”

Uyu musore wavutse  ku itariki ya 25 Gicurasi mu mwaka w’1983 ari gukina mu ikipe ya Bizertin yo muri Tunisia, iyi kipe y’uyu musore kucyumweru ikaba yarakatishije itike ya 1/8 muri CAF Champions League, isezereye Dynamos yo muri Zimbabwe ku giteranyo k’ibitego 3-1, imikino yombi Karekezi Olivier yagaragayemo.

Iyi kipe muri Championna y’ikiciro cya mbere mu itsinda irimo muri Tunisia iri ku mwanya wa 3, nyuma ya ES de Tunis iyirusha amanita 5 na Club Africain iyirusha amanota 3, gusa Bizertin ifite umukino umwe w’ikirarane.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND