RFL
Kigali

Ndayishimiye Eric Bakame ku rutonde rwa Rayon Sports rutariho Tuyishime Eric Congolais

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:9/10/2018 15:48
1


Mu gihe imyiteguro y’umwaka w’imikino 2018-2019 yinikije mu makipe atandukanye, andi ari kurangiza gahunda zo kumenya abakinnyi azitabaza dore ko na shampiyona itangira kuwa 19 Ukwakira 2018.



Ikipe ya Rayon Sports yasohoye urutonde rw’abakinnyi 28 izitabaza muri uyu mwaka w’imikino, urutonde ruriho Ndayishimiye Eric Bakame wahoze ari umunyezamu akanaba kapiteni wayo mbere y'uko ahagarikwa igihe kitazwi.

Kuri uru rutonde ntihariho abakinnyi nka Tuyishime Eric bita Congolais umaze igihe gito bitangajwe na Rayon Sports ko ari umukinnyi wayo mushya bakuye muri APR FC.

Ndayishimiye Eric Bakame kapiteni akaba n'umunyezamu wa Rayon Sports

Ndayishimiye Eric Bakame wari kapiteni akaba n'umunyezamu wa Rayon Sports atarahanwa

Amakuru ahari ni uko ngo uyu musore ukina asatira aciye mu mbavu z’ikibuga ngo yaba yarabwiye abayobozi ba Rayon Sports ko mu gihe atarabona amafaranga bumvikanye adashobora kujya ku rutonde rwabo.

Abandi bakinnyi nka Habimana Yussuf Nani, Yassin Mugume, Twagirayezu n’abandi bari bamaze igihe bakora igeragezwa muri Rayon Sports bo bamaze kwirukanwa burundu.

Tuyishime Eric mu myitozo ya Rayon Sports

Tuyishime Eric uzwi nka Congolais uheruka gusinya muri Rayon Sports ntabwo ari ku rutonde 

Rayon Sports

Abakinnyi 28 Rayon Sports yatanze muri FERWAFA:

1.Habimana Hussein

2.Manishimwe Djabel

3.Mugabo Gabriel

4.Bukuru Christophe

5.Nova Bayama

6.Irambona Eric Gisa

7.Bashunga Abouba

8.Eric Rutanga Alba

9.Mutsinzi Ange Jimmy

10.Tumusiime Altijan

11.Mazimpaka Andre

12.Iradukunda Eric Radou

13.Mudeyi Suleiman

14.Mukunzi Yannick

15.Ndayishimiye Eric Bakame

16.Sarpong Michael

17.Manzi Thierry

18.Mugisha Francois

19.Ndayisenga Kassim

20.Nyandwi Saddam

21.Rwatubyaye Abdul

22.Mugisha Gilbert

23.Muhire Kevin

24.Bimenyimana Bonfils Caleb

25.Niyonzima Olivier

26.Donkor Prosper Kuka

27.Bikorimana Gerard

28.Kakule Mugheni Fabrice

Donkor Prosper Kuka umunya-Ghana ukina hagati muri Rayon Sports

Donkor Prosper Kuka umwe mu bakinnyi batatinze kwigaragaza muri Rayon Sports 

Irambona Eric Gisa (Iburyo) na Mugisha Francois Master (Ibumoso) bava mu rwambariro

Irambona Eric Gisa (Iburyo) na Mugisha Francois Master (Ibumoso)

Roberto Oliviera Goncalvez de Calmo  umutoza mukuru wa Rayon Sports

Roberto Oliviera Goncalvez de Calmo  umutoza mukuru wa Rayon Sports 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Barnabee5 years ago
    Ntakdi bakame aze akore akazi kose atanga manota





Inyarwanda BACKGROUND