RFL
Kigali

Ndayishimiye Eric Bakame hari ikipe abona izagora Rayon Sports mu mikino y’Agaciro Development Fund 2017

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:8/09/2017 12:00
0


Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9-16 Nzeli 2017 ni bwo hazakinwa imikino y’irushanwa ry’Agaciro Development Fund, imikino izahuza amakipe ane yitwaye neza muri shampiyona 2016-2018. Ndayishimiyen Eric Bakame kapiteni wa Rayon Sports avuga ko ikipe ya AS Kigali ari ikipe yo kwitondera muri iri rushanwa.



Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma y’imyitozo yo kuwa Kane, Ndayishimiye Eric Bakame yavuze ko iri rushanwa rikomeye cyane ariko mu makipe Rayon Sports izitondera iya mbere ari AS Kigali.

“Navuga ko ikipe ya AS Kigali ni ikipe ihagaze neza. Yariyubatse ku rwego rwo hejuru ndetse n’ikipe ya Police FC navuga ko ni amakipe ahagaze neza. N’ikipe ya APR FC nayo ni ikipe itajya yiburira, ni ikipe nayo ikomeye urabona ko yazamuye abana. Abo yazamuye ibona ko bafite ubushobozi, isaha n’isaha nabo bagutsinda”. Ndayishimiye Eric Bakame.

Ndayishimiye Eric Bakame kapiteni akaba n'umunyezamu wa Rayon Sports avuga ko AS Kigali yiyubatse bihagije

Ndayishimiye Eric Bakame kapiteni akaba n'umunyezamu wa Rayon Sports avuga ko AS Kigali yiyubatse bihagije

Ndayishimiye avuga ko kandi nubwo amakipe yandi yiyubatse bitasize Rayon Sports kuko nayo ifite abakinnyi bakomeye barimo nabo yaguze kandi intego yabo ari ugutwara igikombe bakakibika ahabitse icya shampiyona 2016-2017.

Muri iyi mikino izakinwa kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 9 -16 Nzeli 2017, biteganyijwe ko amafaranga azajya yinjira azajya ashyirwa mu kigega cy’Agaciro Development Fund. Muri iri rushanwa rizafungurwa n’umukino uzahuza AS Kigali na APR FC saa saba z’amanywa (13h00’), ikipe izegukana igikombe izahabwa miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda (3.000.000 FRW). Buri kipe ikaba yarahawe miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) yo kwitegura.

Ku bijyanye n’ibihembo ku bakinnyi ku giti cyabo (Individual Awards), biteganyijwe ko hazahembwa; umukinnyi uzatsinda ibitego byinshi mu irushanwa (Top Scorer), Umukinnyi w’irushanwa (Best Player of the Tournament), Umukinnyi ukiri muto uzitwara neza (Best Young Player) n’umunyezamu uzitwara neza (Best Goal-Keeper).

Nyuma y'umukino uzahuza AS Kigali na APR FC, ikipe ya Police FC yabaye iya kabiri izahita yambikana na Rayon Sports yatwaye igikombe cya shampiyona, umukino uzakinwa saa cyenda n'igice (15h30') kuri sitade Amahoro i Remera.

11 ba AS Kigali babanje mu kibuga

AS Kigali ni imwe mu makipe ahabwa amahirwe yo kwegukana irushanwa

Nk'uko Rutayisire M.Jackson umukozi ushinzwe amarushanwa muri FERWAFA yabisinyeho, imikino y'umunsi wa kabiri izakinwa kuwa Gatatu tariki 13 Nzeli 2017 ubwo ikipe ya APR FC izakira Police FC saa cyenda n'igice (15h30') mbere yuko AS Kigali yisobanura na Rayon Sports saa kumi n'ebyiri z'umugoroba (18h00').

Mu buryo iri rushanwa riteguwe, amakipe azahura hagati yayo nyuma habarwe amanota kugira ngo ikipe izaba irusha izindi izatware igikombe. Umunsi wa nyuma w'iri rushanwa uzakinwa kuwa 16 Nzeli 2017 ubwo ikipe ya Police FC izaba icakirana na AS Kigali saa saba (13h00') mbere yuko Rayon Sports ikina na APR FC saa cyenda n'igice (15h30').

11 ba APR FC babanje mu kibuga

Ndayishimiye Eric Bakame avuga ko nubwo APR FC irimo abana itajya yiburira 

Image result for Police FC inyarwanda

Police FC yabaye iya kabiri muri shampiyona

11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga

Rayon Sports yatakaje Savio Nshuti (ubanza ibumoso imbere) bafite icyizere ku gikombe

Nyuma y'iyi mikino ikipe izahiga izindi izegukana miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda (3.000.000 FRW), ikipe ya kabiri izahabwa miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) naho iya gatatu izatahane miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda (1.000.000 FRW).

Imikino iteganyijwe:

Tariki ya 9 Nzeli 2017

-AS Kigali vs APR FC (13h00’)

-Rayon Sports vs Police  FC (15h30’)

Tariki ya 13 Nzeli 2017

 -AS Kigali vs Rayon Sports (15h30’)

-APR FC vs Police FC ( 18h00)’

Tariki ya 16 Nzeli 2017

 -Police  FCvs AS Kigali (13h00’)

-Rayon Sports vs  APR FC (15h30’)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND