Amezi atandatu (6) agiye kurangira ikipe ya Rayon Sports ivuze ko Ndayishimiye Eric Bakame wari umunyezamu akanababera kapiteni ahagaritswe mu gihe kitazwi ashinjwa kugambanira ikipe nk’uko abayobora Rayon Sports bakunze kubivuga.
Ibi byaje nyuma y’umukino Rayon Sports yatsinzwemo n’Amagaju FC ibitego 2-1 muri shampiyona ya 2017-2018 kuri sitade Amahoro bityo Ndayishimiye Eric Bakame akaza kumvikana mu ijwi ry’ikiganiro yagiranye n’umufana avuga ko Rayon Sports yatakaje ayo manota ku bushake bw’abakinnyi kugira ngo birukanishe Ivan Minnaert wari umutoza mukuru ndetse muri iryo jwi umuntu atashinga intahe ngo yemeze ko ari uyu munyezamu humvikanamo gahunda zijyanye n’amarozi.
Ndayishimiye Eric Bakame ari mu gihirahiro cyo guhimwa na Rayon Sports
Nyuma Ndayishimiye Eric Bakame yaje kwemera kuba agiye kure ya Rayon Sports yibwira ko wenda bitazafata igihe kinini atarabona umwanzuro waba uw’imbabazi cyangwa kuba bamurekura akigira ahandi. Gusa kuri ubu uyu mugabo ari kugenda abura amahirwe yo kujya mu makipe amwifuza bitewe n'uko Rayon Sports itari kwemera kumuha urwandiko “Release Letter” imukura mu ikipe.
Mu kiganiro yagiranye na Radio Salus, Ndayishimiye Eric Bakame yavuze ko yari afite amahirwe yo kujya muri AFC Leopards muri Kenya ariko akaba yaratindijwe n'uko ikipe ya Rayon Sports yamwimye urupapuro rumurekura (Release Letter). “Ni byo twagiranye ibiganiro nagombaga kujyayo ngasinya amasezerano ariko Rayon Sports yanyimye ibaruwa insezerera (Release Letter)”. Ndayishimiye Eric
Ndayishimiye Eric Bakame kuri ubu ari mu bihe bitari byiza byo kuba atazi icyo Rayon Sporst imuteganyiriza
Muhirwa Frederick, visi perezida wa Rayon Sports avuga ko Ndayishimiye Eric Bakame ari umukinnyi wa Rayon Sports uri mu bihano bizarangira mu gihe kitazwi bityo ko n’ubusobanuro yasabwe gutanga atabutanze neza bityo bigatinza imyanzuro.
Muhirwa ubwo yaganiraga na Flash FM yavuze ko Ndayishimiye Eric Bakame yanditse ibaruwa ariko nka Rayon Sports bakaza gusanga ataragarutse ku majwi yumvikanye mu gihe gishize avuga ku bijyanye n’amarozi aba muri Rayon Sports.
Ndayishimiye Eric Bakame avuga ko ibyo yasabwe byose gukora yabikoze ndetse ko n’amabaruwa yabahaye abitse kopi zayo bityo ko ibintu Rayon Sports bari kumukorera ari ubuhemu ndetse ko bitanajyanye n’amategeko ya FIFA mu guhana umukinnyi.
“Nanditse inshuro ebyiri (2) mbaha ubusobanuro ku ijwi mwumvise ariko n’ubu bambwira ko ibisobanuro bidahagije. Ubu ni ubuhemu, kumara amezi atandatu (6) udakina utanahembwa kandi ari ko kazi kagutunze. Na FIFA ntabwo ibyemera, ntabwo nari nkwiye guhemukirwa na Rayon Sports kuko ntacyo ntayikoreye”. Bakame
Ndayishimiye Eric Bakame avuga ko ibyiza yakoreye Rayon Sports n'Amavubi ntabwo bidakwiye kurangizwa n'utuntu duto tudafitiye igihugu akamaro
Kuki Ndayishimiye Eric Bakame yandika ariko ibyo yanditse ntibihabwe agaciro?
N'ubwo ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko Ndayishimiye Eric Bakame yanditse ibyo batamubwiye, uyu mugabo avuga ko we bisa n'aho bashaka kumushyira mu mutego no kumukoresha ibyo bashaka ko yandika mu gihe avuga ko aho kugira ngo abyandike abeshya yasezera ku mupira w’amaguru.
Ndayishimiye Eric Bakame avuga ko komite iriho ya Rayon Sports yamusabye kwandika avuga ko nk’umunyezamu yafatanyaga na komite icyuye igihe mu bikorwa byo gutega ku mikino ya Rayon Sports rimwe na rimwe agakora amakosa atuma batsindwa ndetse rimwe na rimwe akanga gukina yirwaje.
“Ntabwo nabyanze ahubwo ibyo bambwiraga ni byo nanze. Ngo komite ya cyera yarimo Gacinga na Prosper barankoreshaga baka-Betting-a (Gutega ku mikino). Ngo nangaga gukina ndi muzima yewe ngo naritsindishaga”. Bakame
Ndayishimiye ntabwo yumva ukuntu yajya kwandika ibaruwa nk’iyo yo kubeshya mu gihe yahembwaga buri mwaka nk’umunyezamu mwiza, akaba yari amaze imyaka itanu ari muri Rayon Sports bakina imikino ikomeye bagatsinda nta kibazo kivutse mu izamu.
“Mu myaka itanu (5) namaze muri Rayon Sports twatwaraga ibikombe , natorwaga nk’umunyezamu mwiza, nabanzaga mu kibuga mu ikipe y’igihugu. Umuntu witsindisha se ibyo yabigeraho ate?...Aho kubeshyera abantu ibyo batakoze nareka umupira”. Bakame
Ndayishimiye Eric Bakame yari kapiteni n'umunyezamu wa mbere muri Rayon Sports ariko ibi byose yarabyambuwe
Ni byo koko ikiganiro Ndayishimiye Eric Bakame yagiranye n’umufana kikajya hanze ntabwo ari byiza ku buryo wenda yabishimirwa ariko kandi si ikintu gikwiye igihano cy’igihe kitazwi ku buryo umuntu wita umukozi wawe yamara amezi atandatu (6), igice cy’umwaka utamuhemba.
Rayon Sports iyobowe n’abantu b’abagabo abenshi usanga ari n’abanyamategeko, numva bakwiye kwicara nk’abagabo bakareba ikibazo cya Ndayishimiye Eric Bakame wabagiriye akamaro ndetse akabafasha kugera kuri byinshi birimo ibikombe bityo bagacyemura buri kimwe kibari hagati basanga atari umukinnyi badacyeneye bakaba bamuha ibyo bamugomba akajya gushakira ahandi.
Abafana ba Rayon Sports ntabwo kugeza izi saha bishimiye ibyo Ndayishimiye Eric Bakame yavugiye kuri Telefoni ariko kandi ntibibagirwe ko hari igihe yabashimishije ndetse bakamuheka ku ntugu zabo bamuzengurutsa amasitade atandukanye, bityo baca inkoni izamba bakareka gushaka kumugeza mu bibi bijya kureshya n’ahageze ibyiza yabakoreye.
Ikindi Rayon Sports n’abayiyobora bagomba kumenya ni uko Ndayishimiye Eric Bakame ari umukinnyi w’ikipe y’igihugu bityo ko kuba atari gukina bihombya igihugu kuko niwe munyezamu wari wizewe mu gihe barumuna be bari gukora amakosa uko bwije n’uko bucyeye.
Ngarutse kuri FERWAFA nk’urwego rukuru rw’umupira w’amaguru mu Rwanda, bakabaye bagira uko bihutisha ibintu kuko ibihano FIFA itemera ntabwo bakabaye babirebera kugeza aho uwitwa umukozi wa Rayon Sports ari mu bihe bisa n’aho nta muntu n’umwe umuzi ndetse ibyiza yakoze bikaba byaribagiranye nta muntu ushaka no kuba yabigarukaho.
Ndayishimiye Eric Bakame yagiye yitanga cyane ku bwa Rayon Sports
Ndayishimiye Eric Bakame yafatanyije na Rayon Sports gutwara ibikombe bitandukanye
Photos: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)
TANGA IGITECYEREZO