RFL
Kigali

Ndayishimiye Celestin naramutoje aba umukinnyi mwiza na Shyaka Philbert nzamutoza abe umukinnyi mwiza-Okoko

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:30/08/2016 16:25
0


Okoko Godfroid umutoza w’ikipe ya Mukura Victory Sport aratangaza ko kuba iyi kipe ibarizwa mu Karere ka Huye yaratakaje abakinnyi bari bakomeye muri iyi kipe nta bwoba bimuteye kuko ngo nabo baje muri Mukura atari abakinnyi b’ibitangaza, bityo ko n’ababasimbuye nabo bazazamuka bakagira igitinyiro.



Abakunzi b’ikipe ya Mukura VS bakunze kwibaza uko ikipe yabo izakina mu mwaka w’imikino 2016-2017 mu gihe yamaze gutakaza myugariro Ndayishimiye Celestin wagiye muri Police FC ndetse na Hakizimana Muhadjili wagannye mu ikipe ya APR FC bagasimbuzwa abakinnyi batafite amazina akomeye mu mupira w’amaguru mu Rwanda.

 

Okoko

Okoko umutoza mukuru wa Mukura VS udatewe ubwoba no kuba Ndayishimiye na Muhadjili baravuye muri iyi kipe

OKoko avuga ko we nta gihunga bimuteye kuba yaratakaje Ndayishimiye Celestin akagura Shyaka Philbert uza kumusimbura mu bwugarizi inyuma ku ruhande rw’ibumoso.

“Celestin (Ndayishimye) twaramutoje aba umukinnyi mwiza na Philbert (Shyaka) tuzamutoza abe umukinnyi mwiza. Shyaka nabishaka azaba umukinnyi mwiza. Umukinnyi ni imyitozo n’ikinyabupfura kinshi cyane.", Okoko

Okoko yasoreje ku mukinnyi Hakizimana Muhadjili wagiye muri APR FC avuga ko nawe (Muhadjili) yamutoje akamugira umukinnyi mwiza, bityo ko n’abandi yazanye bazavamo abakinnyi beza.

“Hari Muhadjili wagiye, kuri njyewe naramutoje, agira ikinyabupfura…Turahangana gato ariko nyuma yabonye atari byiza akomeza kugendera ku mabwiriza y’abatoza, aragerageza arakurikira turamutoza avamo Muhadjili. Celestin nawe naramutoje kandi yabaye Celestin muzi”.

Mu bandi bakinnyi bashya ikipe ya Mukura VS yazanye kuziba icyuho cy’abayivuemo harimo; umunyezamu witwa Hassan , myugariro Ndikumana Patrick na Fabien , Bukuru Christophe na Hassan bakuye muri Marines bose bakina hagati , Amidou Doudou(Myugariro), Hassan bakuye muri Marines.

MVS

Shyaka Philbert (Wamnbaye nimero 5) niwe wasimbuye Ndayishimiye Celestin wakinaga inyuma ku ruhande rw'iburyo

Kuwa gatandatu ikipe ya Mukura VS yakinnye umukino wa gishuti na AS Vita Club, umukino warangiye iyi kipe yo mu Karere ka Huye itsinzwe ibitego 2-0.

Ndayishimiye Celestin

Ndayishimiye Celestin myugariro wa Police FC n'Amavubi nawe yavuye muri Mukura VS

Muhadjili Hakiziamana

Hakzimana Muhadjili yavuye muri Mukura VS agana muri AS Kigali ahamara akanya gato ahita amanukira muri APR FC






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND