RFL
Kigali

Ndayishimiye Antoine Dominique yongereye amasezerano muri Police FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:23/08/2018 14:41
0


Ndayishimiye Antoine Dominique ukina mu b’imbere aca mu mpande yashyize umukono ku masezerano akomeza kumugumisha muri Police FC kuzageza mu mpera za 2020 nyuma yuko ayo yari afite yarangiranye n’impera z’umwaka w’imikino 2017-2018.



Ndayishimiye Antoine Dominique w’imyaka 24 kuri ubu ni umukinnyi wa Police FC nyuma yo gusinya amasezerano mashya muri Police FC yasoje ku mwanya wa gatandatu (6) muri shampiyona 2017-2018 ifite amanota 48.

Ibi bije nyuma y'uko ikipe ya Police FC imaze kuba yatandukana na bamwe mu bakinnyi bayirangijemo amasezerano cyo kimwe n’abo ifata ko batayihaye umusaruro ufatika ku buryo bagira aho bahera bakomeza gukorana.

Ndayishimiye Antoine Dominique ntabwo byari kumvikana neza iyo aramuka agiye ku rutonde rw’abakinnyi batandukana nabi na Police FC kuko mu mwaka w’imikino 2017-2018 yagize byinshi akora byagiye bituma iyi kipe igira aho igera.

Ndayishimiye Antoine Dominique avuga ko byose biva mu gukora cyane

Ndayishimiye Antoine Dominique (14) ubwo yahuraga na Gicumbi FC yahozemo

Ndayishimiye Antoine Dominique ni umukinnyi wari urangije imyaka ibiri mu ikipe ya Police FC akina ahagana imbere aca mu mpande z’ikibuga (Winger), yabashije gutsinda ibitego umunani (8) mu mikino 23 yakinnye abanza mu kibuga (First Choice).

Ndayishimiye Antoine Dominique w’imyaka 24 yabashije kubona igitego ubwo Police FC yatsindaga Espoir FC ibitego 2-1 i Rusizi, abona igitego batsinda SC Kiyovu ibitego 2-0, atsinda igitego banganya na AS Kigali igitego 1-1 kuri sitade ya Kigali.

Image result for ndayishimiye antoine dominique inyarwanda

Mu mwaka w'imikino 2017-2018 Ndayishimiye yakunze gutsinda ibitego byahaye Police FC amanota 3

Yaje kongera kureba mu izamu banyagira Miroplast FC ibitego 3-0 ku kibuga cya Kicukiro, yinjiza igitego batsindwa na Etincelles FC ibitego 2-1 , bangaya na Mukura VS igitego 1-1, batsinda Gicumbi FC igitego 1-0 na Gicumbi FC bayitsinda igitego 1-0 ku Kicukiro.

Ndayishimiye Antoine Dominique yabashije gutanga imipira ine (4 Assits) yabyaye ibitego. Hari umwe yatanze bakina na AS Kigali bakaganya ibitego 2-2,  batsinda Miroplast FC (3-0), batsinda Espoir FC (2-1) ndetse banatsindwa na Musanze FC (2-1).

Mu gikombe cy’Amahoro 2018 yatsinze ibitego bitatu (3) anatanga imipira ibiri (2) yabyaye ibitego. Police FC yasoje shampiyona iri ku mwanya wa gatandatu (6) n’amanota 48.

Image result for ndayishimiye antoine dominique inyarwanda

Ndayishimiye Antoine Dominique yagiye akora akazi gakomeye mu gufasha Police FC

Ndayishimiye urangwa na nimero 14 muri Police FC, yatangiye umupira w’amaguru akinira ikipe Dream Team Academy, ahava agana muri AS Muhanga. Yavuye muri AS Muhanga agana muri Gicumbi FC (2014-2016) yavuyemo atangira gukinira Police FC mu mwaka w’imikino 2016-2017 kuri ubu akaba agomba gukomezanya nayo kuzageza mu mpera za 2020.

Ndayishimiye Antoine Dominique yongereye amasezerano ahita yiyongera ku bakinnyi nka Mpozembizi Mohammed myugariro uca iburyo na Muhinda Bryan ukina mu mutima w’ubwugarizi bo bamaze kurangiza iyi gahunda. Abakinnyi barimo Nduwayo Danny Bariteze na Bramahire Abeddy cyo kimwe na Ndayishimiye Celestin nabo ibiganiro bigeze kure nk’uko amakuru INYARWANDA ifite abivuga.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND