RFL
Kigali

Ndahinduka Michel, Isaac Muganza na Sugira Ernest ntibari muri 18 Jonathan McKinstry azifashisha ku mukino na Zambia

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:27/03/2015 9:13
0


Umutoza w’ ikipe y’ igihugu Jonathan McKinstry yakoze impinduka zikomeye mu bakinnyi 18 ikipe y’ igihugu Amavubi igomba guhagurukana yerekeza mu gihugu cya Zambia gukina umukino wa gicuti hagati y’ u Rwanda na Zambia. Ndahinduka Michel, Sugira Ernest na Isaac Muganza bakaba basigaye.



Nk’ uko bigaragazwa n’ urutonde umutoza mushya w’ Amavubi Jonathan McKinstry yamaze gushyira ahagaragara ntihagaragaraho rutahizamu ukinira APR FC Ndahinduka Michel gusa bikaba bidatunguranye ugereranije n’ uburyo uyu musore yagiye yitwara mu mikino APR FC yakinnye muri shampiyona ndetse no mu mikino nyafurika dore ko ubu amaze kwinjiza ibitego bitageze no kuri 5 ndetse ntanagaragare mu 8 ba mbere bamaze kwinjiza ibitego byinshi.

Ndahinduka Michel bakunda kwita Bugesera ntari mu ikipe yerekeza muri Zambia

Nanone kandi hasigaye rutahizamu Sugira Ernest usanzwe ukinira AS Kigali ndetse akaba aza ku mwanya wa 4 mu bamaze gutsinda ibitego byinshi dore ko afite ibitego 8 amaze gutsinda muri shampiyona gusa umutoza akaba yagiriye ikizere mugenzi we bakinana muri AS Kigali Isae Songa ufite ibitego 9 akaza ku mwanya wa 3. Undi mukinnyi wasigaye ni Ndatimana Robert ukinira Rayon Sports bigaragara ko muri iyi minsi ari kugenda asubira inyuma mu mikinire ye urebeye ku mikino aheruka gukinira ikipe ya Rayon Sports.

Ndatimana Robert nawe yasigaye

Kuba aba bakinnyi bataha izamu basigaye ari benshi ntibitunguranye kuko urebye umukino umutoza mushya Jonathan McKinstry akunze gukina ni wa mukino ategeka abakinnyi kubaka umupira kuva ku izamu ryabo bakagera ku izamu ry’ uwo bahanganye bisobanuye ko hano umutoza akenera abakinnyi bo hagati benshi aho gukenera ba rutahizamu benshi, kenshi na kenshi agakoresha rutahizamu umwe gusa.

Jonathan McKinstry umutoza mushya wa Amavubi , iruhande rwe ni Nzamwita Vincent De Gauke perezida wa FERWAFA

Umikino wa Zambia n’ u Rwanda uzaba ku cyumweru tariki ya 29 Werurwe 2015 ubere mu mujyi wa Lusaka mu gihugu cya Zambia.

Biteganijwe ko ikipe y’igihugu iza guhaguruka i Kigali yerekeza i Lusaka kuri uyu wa gatanu saa kumi n’ ebyiri (18:00) hanyuma ikagera muri Zambia saa tatu n’iminota 45 z’ijoro (21h45’).

DORE URUTONDE RW’ ABAKINNYI 18 BAZAKINA NA ZAMBIA:

Abanyezamu: Olivier Kwizera (APR FC) na Eric Ndayishimiye (Rayon Sports)

Abakina inyuma: Ismail Nshutiyamagara (APR FC), Emery Bayisenge (APR FC) , Michel Rusheshangoga (APR FC), Fitina Ombolenga (Kiyovu Sports), James Tubane (Rayon Sports) na Mutijima Janvier ( AS Kigali)

Abakina hagati: Jean Baptista Mugiraneza (APR FC), Rachid Kalisa (Police FC), Justin Mico (AS Kigali), Patrick Sibomana (APR FC), Jean Claude Iranzi (APR FC),Djihad Bizimana (Rayon Sports), Yannick Mukunzi (APR FC)  na Niyonzima Haruna (Yanga Africans)

Ba rutahizamu: Bertrand Iradukunda (APR FC) na Songa Isaie (AS Kigali)

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND