Nyuma yo gukora imyitozo ya nyuma hategurwa umukino ubanza Rayon Sports igomba gusuramo Rivers United mu mikino ya CAF Total Confederation Cup, Masud Djuma utoza iyi kipe yambara ubururu n’umweru yatangaje abakinnyi 18 azifashisha batarimo Nahimana Shassir.
Nahimana Shassir ufite ibitego 12 muri shampiyona, ntari ku rutonde rw’abakinnyi 18 umutoza Masud Djuma yahisemo kuzitabaza akina na Rivers United kuri iki Cyumweru tariki 16 Mata 2017 bitewe n’akabazo k’imvune nk’uko yabitangarije abanyamakuru nyuma y’imyitozo yo kuwa Kane tariki 13 Mata 2017.
Hari hari akabazo gato ka Shassir wari urwaye mu minsi ibiri ariko nawe mwamubonye ko yatangiye imyitozo. Abandi barahari bameze neza. Masud Djuma
Nk’uko kandi uyu mutoza yari yavuze ko atasiga Sibomana Abouba Bakary nk’umukinnyi ufite ubunararibonye, niko byagenze kuko ari mu bakinnyi 18.
Ibitego bibiri (2) yanyabitse Amagaju FC, byatumye Nsengiyumva Moustapha yisanga ku rutonde rw’abakinnyi 18 bagomba kujya kureba uko Rivers United ihagaze mbere yo kuzayakira kuwa 22 Mata 2017 kuri sitade Amahoro.
Mu bakinnyi 18 Irambona Masud Djuma yagiriye ikizere harimo abanyezamu babiri (2), Abugarira batanu (5), abakina hagati icyenda (9) n’abataha izamu babiri (2).
Abakinnyi 18 bagomba kuzahangana na Rivers United:
Abazamu (2): Ndayishimiye Eric Bakame (GK,C), Evariste Mutuyimana (GK).
Abugagrira (5): Manzi Thierry, Munezero Fiston, Gabriel Mugabo, Abouba Sibomana, Eric Irambona.
Abo hagati (9): Mugisha Francois Master, Niyonzima Olivier Sefu, Kwizera Pierrot, Mugheni Fabrice, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Nshuti Dominique Savio, Nova Bayama, Nsengiyumva Moustapha,
Abasatira (2): Moussa Camara na Tidiane Kone
Rayon Sports izambikana na Rivers United (Nigeria) ku Cyumweru tariki 16 Mata 2017 saa kumi z'umugoroba ku masaha ya Nigeria (16h00') bikazaba ari saa kumi n'imwe z'umugoroba ku masaha ya Kigali (17h00'). Umukino uzabera kuri Liberation stadium.
Nahimana Shassir agomba gusigara i Kigali biturutse ku kabazo k'imvune
Ibitego bibiri yabikije Amagaju FC byatumye Nsengiyumva Moustapha abona amahirwe yo kujya mu bakinnyi 18
Iminota 25' yakinnye batsinda Amagaju FC ibitego 4-1 yari igipimo cyiza cyo kumenya niba Sibomana Abouba Bakary ahagaze neza
Amafoto y'imyotoza ya nyuma Rayon Sports yakoze:
Manishimwe Djabel ku mwitozo wa koruneri
Abakinnyi bazurira indege bagana muri Nigeria biteganyijwe ko bamenyekana kuri uyu wa Gatanu
Abakinnyi ba Rayon Sports bigorora ingingo
Irambona Masud Djuma umutoza mukuru wa Rayon Sports ubwo yaganiraga n'abanyamakuru nyuma y'imyitozo
Munezero Fiston myugariro wa Rayon Sports
Abatoza baganira ku ikipe
Kwizera Pierrot akina n'umupira mu myitozo
Mutuyimana Evariste umunyezamu wa Rayon Sports yitoza uko barekura ishoti riremereye
Manzi Thierry uzitabazwa inyuma ku ruhande rw'ibryo ahitwa kuri kabiri
Uhereye ibumoso: Niyonzima Olivier Sefu, Irambona Gisa Eric, Muhire Kevin na Nova Bayama
Rutahizamu Tidiane Kone
Rutahizamu Moussa Camara
Ndayishimiye Eric Bakame umunyezamu akaba na kapiteni wa Rayon Sports
Masud Djuma atanga amabwiriza
Masud avuga ko Abouba Sibomana ari umwe mu bakinnyi bafite ubunararibonye adashobora gusiga
Ubwo Gacinya Denis perezida w'ikipe ya Rayon Sports yasesekaraga ku kibuga cya Mumena
Mutsinzi Ange Jimmy ntazajyana n'ikipe ya Rayon Sports
Mugheni Fabrice (wambaye akenda gatukura) arwanira umupira na Manzi Thierry
Umukino wa Rayon Sports uba ushingiye kuri Kwizera Pierrot
Savio Nshuti Dominique mu myitozo
Mugisha Francois Master yicaye aruhuka
Niyonzima Olivier Sefu ukina hagati muri Rayon Sports
Gacinya Denis(iburyo) na Lomami Marcel (ibumoso)
Rayon Sports izakina na Rivers United (Nigeria) kuri iki Cyumweru tariki 17 Mata 2017
AMAFOTO: MIHIGO Saddam/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO