RFL
Kigali

Rayon Sports yageze ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro yandagaje Isonga

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:30/06/2015 18:45
4


Amezi make Kayiranga Baptiste amaze atoza ikipe ya Rayon Sports yabashije kuyigeza ku mukino wa nyuma abura abakinnyi bakomeye, nyuma yo gusezerera ikipe y’ Isonga ayinyagiye ibitego 4-1 mu mikino ibiri. Ryon Sports itegereje izarokoka hagati ya APR FC na Police FC nazo zifitanye urubanza kuri uyu wa gatatu.



Ibitego bine bya Rayon Sports yatsinze muri uyu mukino byatsinzwe na Irambona Eric wafunguye amazamu ku munota wa 17 w’ umukino ku mupira mwiza yari ahawe na Bizimana Djihad. Igice cya mbere abakinnyi b' Isonga bakomeje kwihagararaho ariko gutera mu izamu biba ikibazo n' ubwo yamaze iminota myinshi ikinira mu kibuga cya Rayon Sports .

isonga

isonga

isonga

Igice cya mbere ikipe y' Isonga yabanje kucyiharira ikinira mu kibuga cya Rayon Sports

isonga

Eric Ndayishimiye yagendaga akuramo imipira yaterwaga n' abakinnyi b' Isonga

Igitego cya kabiri cyabonetse gitsinzwe na Kwizera Pierrot ku munota wa 55 nyuma y' uko amakipe yombi yari avueye mu kiruhuko. Ku munota wa 69 w’ umukino Lomami Frank wari umaze kwinjira mu kibuga asimbuye Peter Otema yahise atsinda igitego cya gatatu ku ruhande rwa Rayon Sports. Muri iyi minota ikipe y’ Isonga yagaragazaga gucika integer yaje kongera gutsindwa igitego cya kane cyatsinzwe na Bizimana Djihad ku munota wa 89 mbere y’ uko umukino urangira.

rayon Sports

Abakinnyi ba Rayon Sports hamwe n' umutoza wabo Kayiranga Baptiste bishimira igitego

isonga

Nyuma yo gutsindwa, abakinnyi b' Isonga batangiye gucanganyukirwa bakora amakosa

kwizera Pierre

Kwizera Pierrot wari watsinze n' igitego ku mukino ubanza ndetse akaba yongeye gutsinda igitego akanatanga umupira wavuyemo igitego, yari ahanganye n' umukinnyi w' Isonga

otema

Peter Otema na mugenzi bahererekanya umupira

N’ ubwo ikipe y’ Isonga yatsinzwe ibi bitego byose umukino ugitangira yigeze kubona amahirwe ariko umukinnyi wayo ateye ishoti umupira wigarurirwa n’ igiti cy’ izamu mu gihe yaba ba myugariro n’ umunyezamu Eric Ndayishimiye bari bamaze kunanirwa kurwana ku izamu.

Umukino ubanza wari wahuje aya makipe wari warangiye ikipe ya Rayon Sports n’ ubundi itsinze Isonga ibitego 2-1. N’ ubwo ariko nyuma y’ uyu mukino abatoza bombi bari bavuze ko bigikomeye, Rayon Sports ifite inshingano zitoroshye zo kwegukana iki gikombe ngo nibura izabashe guhagararira igihugu mu mikino nyafurika, yaje kwerekana ko ifite icyo ishaka itsinda ibitego 4-0 maze isezerera Isonga ku giteranyo cy’ ibitego 6-1.

uwambajimana Leon

Bimwe mu byafashije Kayiranga Baptiste kunyagira ikipe y' Isonga harimo kubanzamo Uwajimana Leon hagati hanyuma Tubane James akagaruka mu mutima wa defense


Mansur w' Isonga agerageza gucenga abakinnyi ba Rayon Sports

otema

Peter Otema acenga abakinnyi babiri b' Isonga

Umukino wa nyuma utegerejwe ku wa gatandatu ku itariki ya 4 Nyakanga, ukazahuza ikipe ya Rayon Sports n’ indi kipe izarokoka hagati ya Police FC na APR FC zigomba kwisobanura ejo nyuma y’ uko umukino ubanza warangiye ari igitego 1-1.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • kamali8 years ago
    Igitego cya mbere cyatsinzwe na Uwayezu Bernard
  • kamali8 years ago
    Igitego cya mbere cyatsinzwe na Uwayezu Bernard
  • kamali8 years ago
    Igitego cya mbere cyatsinzwe na Uwayezu Bernard
  • kamali8 years ago
    Igitego cya mbere cyatsinzwe na Uwayezu Bernard





Inyarwanda BACKGROUND