Amezi make Kayiranga Baptiste amaze atoza ikipe ya Rayon Sports yabashije kuyigeza ku mukino wa nyuma abura abakinnyi bakomeye, nyuma yo gusezerera ikipe y’ Isonga ayinyagiye ibitego 4-1 mu mikino ibiri. Ryon Sports itegereje izarokoka hagati ya APR FC na Police FC nazo zifitanye urubanza kuri uyu wa gatatu.
Ibitego bine bya Rayon Sports yatsinze muri uyu mukino byatsinzwe na Irambona Eric wafunguye amazamu ku munota wa 17 w’ umukino ku mupira mwiza yari ahawe na Bizimana Djihad. Igice cya mbere abakinnyi b' Isonga bakomeje kwihagararaho ariko gutera mu izamu biba ikibazo n' ubwo yamaze iminota myinshi ikinira mu kibuga cya Rayon Sports .
Igice cya mbere ikipe y' Isonga yabanje kucyiharira ikinira mu kibuga cya Rayon Sports
Eric Ndayishimiye yagendaga akuramo imipira yaterwaga n' abakinnyi b' Isonga
Igitego cya kabiri cyabonetse gitsinzwe na Kwizera Pierrot ku munota wa 55 nyuma y' uko amakipe yombi yari avueye mu kiruhuko. Ku munota wa 69 w’ umukino Lomami Frank wari umaze kwinjira mu kibuga asimbuye Peter Otema yahise atsinda igitego cya gatatu ku ruhande rwa Rayon Sports. Muri iyi minota ikipe y’ Isonga yagaragazaga gucika integer yaje kongera gutsindwa igitego cya kane cyatsinzwe na Bizimana Djihad ku munota wa 89 mbere y’ uko umukino urangira.
Abakinnyi ba Rayon Sports hamwe n' umutoza wabo Kayiranga Baptiste bishimira igitego
Nyuma yo gutsindwa, abakinnyi b' Isonga batangiye gucanganyukirwa bakora amakosa
Kwizera Pierrot wari watsinze n' igitego ku mukino ubanza ndetse akaba yongeye gutsinda igitego akanatanga umupira wavuyemo igitego, yari ahanganye n' umukinnyi w' Isonga
Peter Otema na mugenzi bahererekanya umupira
N’ ubwo ikipe y’ Isonga yatsinzwe ibi bitego byose umukino ugitangira yigeze kubona amahirwe ariko umukinnyi wayo ateye ishoti umupira wigarurirwa n’ igiti cy’ izamu mu gihe yaba ba myugariro n’ umunyezamu Eric Ndayishimiye bari bamaze kunanirwa kurwana ku izamu.
Umukino ubanza wari wahuje aya makipe wari warangiye ikipe ya Rayon Sports n’ ubundi itsinze Isonga ibitego 2-1. N’ ubwo ariko nyuma y’ uyu mukino abatoza bombi bari bavuze ko bigikomeye, Rayon Sports ifite inshingano zitoroshye zo kwegukana iki gikombe ngo nibura izabashe guhagararira igihugu mu mikino nyafurika, yaje kwerekana ko ifite icyo ishaka itsinda ibitego 4-0 maze isezerera Isonga ku giteranyo cy’ ibitego 6-1.
Bimwe mu byafashije Kayiranga Baptiste kunyagira ikipe y' Isonga harimo kubanzamo Uwajimana Leon hagati hanyuma Tubane James akagaruka mu mutima wa defense
Mansur w' Isonga agerageza gucenga abakinnyi ba Rayon Sports
Peter Otema acenga abakinnyi babiri b' Isonga
Umukino wa nyuma utegerejwe ku wa gatandatu ku itariki ya 4 Nyakanga, ukazahuza ikipe ya Rayon Sports n’ indi kipe izarokoka hagati ya Police FC na APR FC zigomba kwisobanura ejo nyuma y’ uko umukino ubanza warangiye ari igitego 1-1.
TANGA IGITECYEREZO