RFL
Kigali

N’ubwo Amavubi atsindwa ubutitsa, Perezida wa FERWAFA yishimira uko umutoza arimo kwitwara

Yanditswe na: Manirakiza Théogène
Taliki:13/10/2015 10:08
5


Ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi, imaze imikino ine itsindwa, harimo umukino wayihuje na Ghana mu gushaka tike yo gukina imikino ya nyuma y’igikombe cya Afrika ndetse n’imikino itatu ya gicuti, nyamara umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda; FERWAFA, yishimira ibyo uyu mutoza akomeje gukora ndetse n’uko



Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Nzamwita Vincent De Gaule uyobora FERWAFA, uyu muyobozi yamaganiye kure amakuru avuga ko umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yaba yenda gusezererwa kubera ko amaze iminsi atitwara neza, ndetse anashimangira ko uyu mugabo utoza ikipe y’igihugu arimo kwitwara neza.

De Gaule ati: “Oya ibyo nibwo nabyumva, ntabwo ari ukuri ntabwo umutoza twamusezerera. Njye nishimira uko umutoza arimo kwitwara, iriya mikino yatsinzwe ni imikino ya gicuti, ikipe iri mu mwiherero (local) iriya si imikino dutegetswe gukina, barimo kwitegura kandi bazakomeza kwitwara neza... Amaze amezi atandatu gusa, kandi aracyafite amasezerano y’imyaka ibiri, ntabwo twajya duhora twirukana abatoza...”

Nyamara n’ubwo uyu muyobozi wa FERWAFA avuga ko iyi mikino ya gicuti itatuma umutoza asezererwa ndetse ikaba nta n’icyo itwaye kuburyo uko arimo kwitwara ubuyobozi bubimushimira, kuyitsindwa biri mu byagize ingaruka zo kuba ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru yasubiye inyuma ku rutonde rwa FIFA, ubu ikaba iri ku mwanya wa 93 mu gihe mu kwezi gushize yari ku mwanya wa 78.

Uko gusubira inyuma byaturutse mu mikino ikipe y’igihugu Amavubi yatsinzwemo na Ghana mu mukino wo gushakisha itike yo kwerekeza mu gikombe cya Afurika cya 2017, ndetse no mu mukino wa gishuti n’ikipe y’igihugu ya Gabon, aho muri iyi mikino yombi yabereye i Kigali, ikipe y’u Rwanda yayitsinzwe 1-0.

Uretse iyi mikino ibiri, ikipe y’u Rwanda yanatsinzwe 1-0 kuwa Gatanu ushize n’ikipe y’igihugu cya Burkina Faso y’abakinnyi bakina imbere mu gihugu mu mukino wa gicuti, ndetse no kuri iki Cyumweru gishize, ikipe ya Tuniziya y’abatarengeje imyaka 23 nayo yasubiriye Amavubi iyatsinda igitego 1-0, mu gihe yari yiyambaje abakinnyi bakina muri shampiyona yo mu Karere barimo kapiteni Haruna Niyonzima, Mugiraneza Jean Baptiste hamwe na Salomon Nirisarike ukina mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi mu ikipe ya Saint Trond.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • biseruka Emmanner8 years ago
    njyewenda bonayitwara neza ahubwo katumwitege muri chan turebe aho azageza ekipeyacu amavubi.
  • 8 years ago
    gutsindwa ntacyo bitwaye koko,mbega ijambo weeeeeeee!!
  • uwingabire8 years ago
    Ahaaaa ngaho mugerageze
  • fleury8 years ago
    we are tired of Ferwafa with your stupid excuses... we want a winning team.
  • turatsinze8 years ago
    uyu mugabo afite isura y'umuntu w'umunyabwenge ariko ......!





Inyarwanda BACKGROUND