Myasiro Jean Marie Vianney ni umukinnyi w’ikipe y’Igihugu y’Imikino Ngororamubiri y’abatarengeje imyaka 20. Ubwo yari mu marushanwa yo gusiganwa ku maguru, nyuma yo kwiruka yatanze ikiganiro cyakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga. Bamwe baramusekaga ariko abandi bakamushimira.
Kuva tariki 19 kugeza ku ya 24 Nyakanga 2016 nibwo muri Pologne habereye irushanwa ry’abasiganwa ku maguru ku batarengeje imyaka 20 (2016 IAAF World Junior (U20) Championships). Ni irushanwa Myasiro yabayemo uwa 11 mu bantu 34 mu kwiruka metero 10.000 (Km10)akoresheje iminota 29 n’amasegonda 26 n’ibice 26.
Nubwo atabashije kuza mu ba mbere, Myasiro yabashije gukuraho agahigo ku rwego rw’igihugu mu batarengeje imyaka 20 kari gasanganywe Valens Bivahagumye wakoresheje iminota 29 amasegonda 35 n’ibice 41 i Gosseto tariki ya 14 Nyakanga muri 2004. Ibi nibyo Rukundo Johnson, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda yatangarije abanyamakuru ubwo Myasiro yari amaze gusiganwa.
Myasiro w’imyaka 19 yavukiye mu Ntara y’Amajyepfo, mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Busanze, Akagali ka Kirarangombe. Kwiruka avuga ko ari impano yahoranye kuva akiri muto. Yabanje kujya akina umupira w’amaguru ariko nyuma yo kubona ko mu mupira w’amaguru bakina ariko ikigo cyabo ntikigere kure mu marushanwa ahuza amashuri, yaje kuwureka, atangira gusiganwa ku maguru.
Kuba mu cyaro nibyo byakunze kumuzitira mu iterambere rye kugeza ubwo uwitwa Rukundo Claude wakiniraga ikipe ya APR y’abasiganwa ku maguru yaje kumujyana i Kigali kumushakira ikipe. Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Inyarwanda.com, Myasiro yavuze ko ashimira byimazeyo Rukundo Johnson, Umunyamabanga Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda kuko ariwe wamufashije mu rugendo rwose yanyuzemo kugeza ubwo abonye itike yo kumujyana muri Pologne nubwo byabanje kugorana kubona Visa zibajyana muri iki gihugu.
Ati “ Federasiyo , komite olympic na MINISPOC barafatanyije kugira ngo tubone Visa,..byari ibintu bigoye cyane, byageze ku munota wa nyuma, habura iminsi 2 tutarizera ko tuzagenda ariko baritanze cyane ..ndabashimira kuko hari n’ibihugu bitigeze byitabira amarushanwa kubera kubura Visa.”
Guca agahigo yabifashijwemo n’Imana,…icyongereza yavuze nacyo ngo ni Imana yikoreye ibyayo
Iyo uganira na Myasiro akubwira ko kuba yarabashije gukuraho agahigo kari kamaze imyaka 12 atari ubuhanga bwe gusa ahubwo ngo n’Imana yabimufashijemo.
Iyo umubajije niba yaramenye ko ikiganiro yatanze cyakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, Myasiro agusubiza ko na we byamugezeho ariko ngo abamusetse ni uko badasobanukiwe n’imvune umuntu usiganwa ku maguru arangiza afite.
Ati “ Icyo nabwira abanyarwanda cyangwa ababashije kubibona bose, buriya umuntu uzi ibya Athletisme cyangwa yarakoze Sport cyangwa azi ibyayo buriya yamenye ibyo aribyo,….umuntu wese usesengura yabonye ko nari nagiye muri competition(irushanwa)...”
“ Umuntu utabyumva neza azafate isaha arebe iminota agendera Km 10 kandi njye nabigenze mu minota 29. Kiriya gihe umuntu arangiza kwirukanka yabaye nk’umusazi, nta nubwo ubwenge bwe buba bugikora, kugira ngo urangize ako kanya, ugisemeka bagutunge Microphone, ni ibintu bikaze cyane, no kuba njyewe narabashije kuvuga, njye byaranshimishije.”
Myasiro avuga ko akimara kubona amashusho y’ikiganiro yatanze, yemeza ko ntacyo byamuhinduyeho kuko asanga ahubwo ntako atagize kuko ngo abenshi bagera ku murongo bakikubita hasi.
Ati “ Hariya nibyo navuze ni nk’Imana yabikoze. Narangije gukina irushanwa umunyamakuru ahita antunga micro ako kanya, kubabonye Video, mba mfite ibyunzwe mu gatuza, mfite impumpu,…icyongereza sinkizi cyane kuko sinize indimi ariko bike ndabyumva,..”
Nyuma y’uko ikiganiro cye gisakajwe, byatumye ishuri ryigisha icyongereza rya Creme College ryiyemeza kumwigishiriza ku buntu ngo akarishye uru rurimi kuko nk’uko umuyobozi waryo yabitanagrije inyarwanda.com, ngo bamubonyemo ubutwari bukomeye bwo kubasha kwitwara neza mu irushanwa akanagerageza kwisobanura uko yari ashoboye nubwo yari ananiwe cyane.
Kuva muri 2014 ubwo yari atangiye gusiganwa ku rwego mpuzamahanga, Myasiro avuga ko amaze kuzenguruka mu bihugu bigera kuri 13 ndetse ngo amaze kugera kuri byinshi abikesha gusiganwa.
KANDA HANO UREBE IKIGANIRO KIRAMBUYE YAGIRANYE NA INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO