RFL
Kigali

Mwiseneza Maxime utoza Espoir aranenga afasifuzi bakitiranya urwego rwa shampiyona ya Basketball

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/02/2017 7:24
0


Mwiseneza Maxime umutoza mukuru w’ikipe ya Espoir Basketball Club aranenga abasifuzi basifura shampiyona ya Basketball mu Rwanda ngo kuko yo yamaze kugera ku rwego rubarenze mu bushobozi bwo kuba bagenzura amakosa aberamo.



Uyu mutoza wabitangaje mu mugoroba wo kuwa Gatatu tariki 22 Gashyantare 2017 ubwo yari amaze gutsindwa na REG BBC, avuga ko atari uko yabuze amanota abiri ahubwo ko ari ibintu ajya abona niyo Espoir yatsinze usanga amakosa y’abasifuzi akomeza kwiganza cyane.

“Ariko ndagaruka ku misifurire yacu (mu Rwanda)…Shampiyona yacu imaze kugera ku rwego rwiza ariko imisifurire yacu iracyari hasi. Bigaragara ko hari amakosa birengagiza sinzi niba ari ukutabimenya cyangwa iki, ariko ubona ko  urwego shampiyona yacu iriho n’imisifurire ntabwo bihuye”. Mwiseneza Maxime umutoza mukuru wa ESpoir BBC ubwo yari amaze gustindwa na REG BBC amanota 82-77.

Uyu mutoza avuga ko niba ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda (FERWABA) ryarakoze ibishoboka izindi nzego zigatera imbere, bakagombye no kwibuka urwego rw’abasifuzi narwo rukazamuka bigendanye n’iterambere rya shampiyona.

“Nk’uko federasiyo yashyize ingufu mu zindi nzego zose kugira ngo tugerageze kuzamura Basketball, nibagerageze n’imisifurire…sinzi ikintu bazakora ariko bagerageze nabo bazamure urwego rwabo”. Mwiseneza.

Mwiseneza Maxime ?Espoir BBC

Mwiseneza Maxime umutoza wa Espoir Basketball Club

Uyu mutoza asoza avuga ko mu ngingo zatumye atsindwa harimo no kuba abasifuzi bataramubaniye ku makosa yari yakozwe n’abakinnyi ba REG ntibabasifure, bagakomeza bakajya gutsinda.

Nyuma y'imikino icyenda (9), Espoir BBC iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 15 inganya na APR BBC iri ku mwanya wa kane. Gusa Espoir BBC izigamye amanota 196 mu gihe APR BBC izigamye amanota 180.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND