Mwiseneza Djamal wavuye muri APR FC nyuma y’imyaka ibiri yari amaze ayikinira akagaruka mu kwerekana ibyo ashoboye muri Rayon Sports, kuri ubu ntari ku rutonde rw’abakinnyi 25 Karekezi Olivier yabaye atangaje ko bazamufasha.
Mu bakinnyi bavuye muri APR FC bajya gukora imyitozo muri Rayon Sports, uretse Usengimana Faustin wenyine abandi barimo na Habyarimana Innocent ntibarimo dore ko we yamaze kuba umukinnyi wa Kiyovu Sport.
Ally Niyonzima umukinnyi wo hagati wakiniraga Mukura Victory Sport nawe ari kuri uru tonde rwatanzwe na Karekezi Olivier nk’umutoza mukuru. Kuri uru rutonde ntihabonekaho myugariro Senyange Ivan.
Nyandwi Sadam umwe mu bakinnyi bashya muri Rayon Sports
Eric Rutanga umukinnyi mushya muri Rayon Sports
Habimana Yussuf Nani wavuye muri Mukura Victory Sport
Dore abakinnyi 25 Rayon Sports izifashisha:
Mutuyimana Evariste (GK), Nsengiyumva Kassim (GK), Ndayishimiye Eric Bakame (GK, C), Niyonzima Olivier Sefu, Niyonzima Ally, Nova Bayama, Nzayisenga Jean D’Amour Mayor, Manzi Thierry, Tamboura Alhassane, Usengimana Faustin, Abdul Rwatubyaye, Irambona Eric Gisa, Habimana Yussuf, Kwizera Pierrot, Tidiane Kone, Djabel Manishimwe, Nyandwi Sadam, Mugabo Gabriel Gaby, Mugisha Francois Master, Muhire Kevin, Eric Rutanga, Mutsinzi Ange Jimmy, Nahimana Shassir, Mugisha Gilbert na Bimenyimana Bonfils Caleb.
TANGA IGITECYEREZO