RFL
Kigali

Mwiseneza Daniel niwe kapiteni mushya wa Musanze FC

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:16/01/2018 17:27
0

Mwiseneza Daniel myugariro ikipe ya FC Musanze yakuye muri Mukura Victory Sport kuri ubu niwe wagizwe umuyobozi wo kuyobora bagenzi be mu kibuga (Team captain) nyuma yuko Peter Otema wari nyiri gitambaro yacyambuwe ashinjwa kutububaha amategeko n’amabwiriza y’iyi kipe ibarizwa hafi y’ibirunga.

Peter Otema wari kapiteni wa FC Musanze na mugenzi we Wai Tatuwe Yeka wari visi kapiteni nta bubasha bagifite kuko batigeze bubahiriza gahunda y’ikiruhuko bari bahawe kuko bagiye bagatinda bityo bikaba ngombwa ko abayobozi baterana bakiga ku kibazo cy’abakinnyi bose batinze.

Mu bakinnyi bashinjwa amakosa yo gutinda mu biruhuko harimo; Peter Otema, Munyakazi Yussuf Rule, Wai Yeka Tatuwe na Niyonkuru Ramadhan bita Boateng. Aba uko ari bane bahise baba bahagaritswe mu kazi k’ikipe.

Myugariro Kanamugire Moses we nta kibazo kuko yatinze mu biruhuko bitewe nuko arwaje umubyeyi mu gihe Lomami Frank we ari muri gahunda zo gutegura ubukwe. Mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA, Mwiseneza Daniel yavuze ko kuba kapiteni atari ibintu biba bikomeye iyo ubana n’abakinnyi bakuru kuko ntawe ubwiriza gufunga umupira cyangwa gutera ishoti.

“Nta bintu byinshi biba bivuze kuko iyo uri kapiteni w’abantu bakuze bazi akazi kabo ntabwo biba bigoye. Nizera ko bitazagorana kandi mbonye bigoye nabwira abayobozi bagashaka undi” Mwiseneza Daniel

Mwiseneza Daniel wahoze muri Mukura VS ubu ni kizigenza muri Musanze FC

Mwiseneza Daniel wahoze muri Mukura VS ubu ni kizigenza muri Musanze FC

Mwiseneza azaba yungirijwe na Imurora Japhet bita Drogba wavuye muri Police FC akagaruka muri Musanze FC. Nubwo umwuka umeze nabi muri Musanze FC , biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Mutarama 2018 bagomba kwakira ikipe ya Kiyovu Sport mu mukino wa gishuti uzabera kuri sitade Ubworoherane mbere yuko kuwa Gatanu tariki 19 Mutarama 2018 bazakina umukino wo kwishyura uzakinirwa ku kibuga cya Mumena.

Mwiseneza ubwo bakinaga na APR FC umunsi wa 10 wa shampiyona

Mwiseneza ubwo bakinaga na APR FC umunsi wa 10 wa shampiyona 

Mwiseneza Daniel azamukana umupira kuri sitade ya Kigali

Mwiseneza Daniel azamukana umupira kuri sitade ya Kigali

Peter Otema (17) ntakiri kapiteni wa FC Musanze kuko yasimbuwe na Mwiseneza Daniel (4)

Peter Otema (17) ntakiri kapiteni wa FC Musanze kuko yasimbuwe na Mwiseneza Daniel (4)

Imurora Japhet  bita Drogba niwe wungirije Mwiseneza Daniel

Imurora Japhet bita Drogba ni we wungirije Mwiseneza Daniel

Wai Yeka Tatuwe  (10) wari wungirije Peter Otema nawe ari mu bihano

Wai Yeka Tatuwe (10) wari wungirije Peter Otema nawe ari mu bihano

Munyakazi Yussuf Rule nawe arabarwa mu bakinnyi batinze mu biruhuko

Munyakazi Yussuf Rule nawe arabarwa mu bakinnyi batinze mu biruhuko

Peter Otema avuga ko kwamburwa igitambaro bisa nk'umusirikare wambuwe amapeti

Peter Otema avuga ko kwamburwa igitambaro bisa nk'umusirikare wambuwe amapeti

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND