RFL
Kigali

Muvunyi Paul avuga iki ku mwuka mubi uri muri Rayon Sports?

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:10/05/2018 12:59
0


Ku mugoroba w’uyu wa Gatatu tariki ya 9 Gicurasi 2018 ni bwo Muhirwa Prosper wari visi perezida wa Rayon Sports yagiranye ubushyamirane na Itangishaka Bernard umunyamabanga mukuru w’iyi kipe, ibintu byatangiriye i Muhanga bikarangirira i Kigali.



Ibi byaje nyuma y'uko Muhirwa Prosper yafashe abakinnyi ba Rayon Sports akabagurira amata mu karere ka Muhanga ahitwa mu Cyakabiri. Itangishaka Bernard ahamusanze amubwira ko ari amakosa kuba bahagarika abakinnyi mu buryo butazwi n’abayobozi bakuru b’ikipe.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10, Muvunyi Paul Perezida wa Rayon Sports, yavuze ko ibyabaye byose yabibonye kandi ko igisigaye ari uguhuza impande zombi bakaba barangiza ibibazo by’ubwumvikane bucye byagaragaye. Muvunyi Paul yagize ati:

Ngira ngo nk’uko bimeze nanjye nabisomye ariko turahura n’impande zombi ku mugoroba ariko ikiriho ni uko iyo umuntu atanga amata hatabaho ubushyamirane. Cyereka niba yatangaga inzoga kuko ni zo zitemewe kuko ni zo zibujijwe ku bakinnyi ariko ikiriho ni uko wenda uburyo byabayemo ari bwo bwakwigwaho ariko nta cyashyamiranya impande zombi.

Mu gihe bamwe bavuga ko Muhirwa Prosper adakwiye kugira uruhare mu buzima bw’ikipe ya Rayon Sports abandi bakavuga ko afatiye runini iyi kipe, Muvunyi avuga ko Muhirwa adahejwe muri Rayon Sports kuko kuba yarahanwe na CAF yajuriye bitararangira kandi ko atari ubwa mbere yakiriye ikipe kuko bava i Kirehe nabwo yabakiriye bageze i Rwamagana.

“Ibya Visi Perezida byo yarahagaritswe ari ko yarajuriye. Igihe rero batararangiza ngo bemeze ko yahagaritswe burundu ntabwo twamubuza kwegera ikipe".Muvunyi

Muvunyi Paul umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports

Muvunyi Paul perezida w'ikipe ya Rayon Sports yizeye ko ibibazo bigomba kurangira  

Abajijwe niba mu gihe ubujurire butafatwaho umwanzuro bivuze ko yakomeza kuba visi Perezida wa Rayon Sports, Muvunyi yasubije agira ati” Icyo mbabwira n'uko yajuriye kandi muri ubwo bujurire twebwe turategereje. Ikiriho hano n'uko bamuhagaritse burundu twabibamenyesha ariko mu gihe atarahagarikwa kuba yakwegera ikipe ntibiba bibujijwe, kuba yagira icyo ayimarira ntabwo bibujijwe kuko ubushize bava i Kirehe yarabakiriye bageze i Rwamagana kandi nta bushyamirane bwabaye”.

Muvunyi Paul yasoje kuri iyi ngingo avuga ko ikibazo gihari ari ukutumvikana ku bintu mbere y’igihe (Miss Communication) ari yo yateye ibi byose kandi ko bigomba gukemuka bityo ibijyanye n’urwikekwe rukarangira. Muvunyi kandi yavuze ko kuba Didier Gomez da Rosa yaraje mu Rwanda bitari muri gahunda ya Rayon Sports kuko yababwiye ko aje kureba ikipe akunda uko ihagaze.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND