RFL
Kigali

Muvandimwe JMV yibasiwe n’abafana bamushinja kwitukuza (Mukorogo)-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:14/07/2017 9:10
4


Muvandimwe Jean Marie Vianney ukina yugarira mu ikipe ya Police FC n’Amavubi kuri ubu ntiyorohewe n’ibitekerezo by’abafana biri ku rubuga rwe rwa Facebook bamushinja kuba muri iyi minsi yarabaye inzobe cyane bityo bakavuga ko yaba yarisize amavuta ahindura uruhu ibizwi nka “Mukorogo”.



Ibi bitekerezo by’abafana byaje nyuma yuko uyu musore yari amaze guhamagarwa mu bakinnyi 18 bagomba guserukira u Rwanda i Mwanza, agahita ashyira ifoto kuri Facebook avuga ko yageze neza mu Mavubi kandi yiteguye nka Muvandimwe Jean Marie Vianney.

Nyuma yuko abafana bari bamaze kubona iyi foto bagiye ahatangirwa ibitekerezo (Comments-Platform) buri umwe avuga ikimuri ku mutima nubwo batahuzaga ingingo.

Bamwe baravuga ko uyu musore witwaye neza muri uyu mwaka w’imikino yaba yaramaze kubona ko ibyo akora bitajyanye neza nuko Imana yamuremye akaba yarahisemo kugana mukorogo agamije kuba yaba inzobe.

Gusa bose siko bamuviriyeho inda imwe kuko harimo bamwe mu bamukomezaga bamubwira ko agomba kwima amatwi abamuvuga nabi ahubwo agakomeza gahunda arimo yo guconga ruhago.

Muvandimwe Jean Marie Vianney ni umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane mu mwaka w’imikino 2016-2017 bitewe n’imikino myinshi yakinnye akayitwaramo neza akora akazi ko kurinda ubwugarizi bwa Police FC ndetse rimwe na rimwe agatanga imipira ibyara ibitego (Assists) cyangwa akanabitsinda. 

Igitekerezo cya mbere cyatanzwe n'uwitwa YANNICK YVES YANNICKSON cyaje kibwira Muvandimwe amagambo akakaye cyane

Igitekerezo cya mbere cyatanzwe n'uwitwa YANNICK YVES YANNICKSON cyaje kibwira Muvandimwe amagambo akakaye cyane

Ifoto Muvandimwe JMV yari yashyize kuri Facebook

Ifoto Muvandimwe JMV yari yashyize kuri Facebook

Muvandimwe Jean Marie Vianney mu ntangiriro za shampiyona

Muvandimwe Jean Marie Vianney mu ntangiriro za shampiyona 

Muvandimwe Jean Marie Vianney aganira na Seninga Innocent umutoza wa Police FC

Muvandimwe Jean Marie Vianney aganira na Seninga Innocent umutoza wa Police FC

Muvandimwe JMV ubwo Police FC yakinaga n'Amagaju FC ku Kicukiro mu mikino yo kwishyura muri shampiyona dusoje

Muvandimwe JMV ubwo Police FC yakinaga n'Amagaju FC ku Kicukiro mu mikino yo kwishyura muri shampiyona dusoje

Muvandimwe JMV ubwo Rayon Sports yari imaze kubatsinda 4-1 mu gikombe cy'Amahoro

Muvandimwe JMV ubwo Rayon Sports yari imaze kubatsinda 4-1 mu gikombe cy'Amahoro

Muvandimwe Jean Marie Vianney

Muvandimwe Jean Marie Vianney

Muvandimwe JMV (uwa kabiri mu bunamye uva iburyo)

Muvandimwe JMV (uwa kabiri mu bunamye uva iburyo)

BIRAVUGWA: Police FC izakira Singida United mu mukino wa gishuti

Muvandimwe Jean Marie Vianney (Uwa mbere mu bunamye uva iburyo)

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru ibi nibyo bitekerezo byari bimaze kuyitangwaho

Ubwo twatunganyaga iyi nkuru ibi ni byo bitekerezo byari bimaze kuyitangwaho

Muvandimwe JMV 12

Muvandimwe mu mwambaro w'ikipe y'igihugu Amavubi (U23)

Muvandimwe Jean Marie Vianney myugariro muri Police FC yaje mu ikipe y'umwaka

Muvandimwe Jean Marie Vianney myugariro muri Police FC ubwo yari mu birori bya Azam Rwanda Premier League Awards

KANDA HANO UMENYE AMWE MU MATEKA YA MUVANDIMWE JMV MU MUPIRA W'AMAGURU

AMAFOTO YO MU KIBUGA: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • esthr6 years ago
    ark abafana ntibakinjire murii vie privatee yamaze nuburenganzirabwee
  • patrick6 years ago
    iryo ni ishyari,ngo yaritukuje ngo sinzi nibindi,ubwo se mubibonye kuko ateye imbere,sasa rero tujye tureka kwibaza kubintu bidafite aho byatugeza.icyo gihembo ntiyagitwaye kubera kwitukuza,ese ubundi muragirango areke kwitukuza abatukuze?please mureke ibyo kabisa
  • kapu6 years ago
    Ariko abanyarwanda barwaye iki gituma bavuga bakarwara inyota kubitabareba!niba yitukuza se ko yisiga aragusiga?azakwanduza se?amashyari muba nyarwanda ni mungu itazabavamo!ubwo se ugira ngo uko yasaga yisiga amavuta ya 500 niko yasa yisiga aya 15,000?cg arya ibimuha umubiri mwiza bitandukanye nibyo yaryaga bituma aramuka gusa, impinduka ku ruhu wagize ngo irihishira?murarwaye!murarembye nako!
  • gogo6 years ago
    Ariko abantu twabaye gute kweri?kambyemere ko yisize ayomavuta agahinduka akaba inzobe,uruhu no gukina bihuriye he? uyu mu tipe YANNICK YVES YANNICKSON yarengereye kbsa ibigambo byose yahuraguye bihuriyehe no kuba umuntu yaritukuje?ikigaragara cyo ahubwo agashyari kamwishe kubera iterambere JMV amaze kugeraho kuko ntabwo mukorogo ariyo yatuma utuka umuntu bigeze aha!!kuki utakwishimira ko afite intambwe agezeho ahubwo ukamuca intege ngo ntaho azagera kuko yikoroze?ba Moise Katumbi uzi mukorogo bibitseho?ngo Seninga yaramubereye ntacyo byaramuhiriye!!!umwanya wafashe wandika umutuka wakawufashe ushaka ikiguteza imbere!!!mwajya mureka sisiteme za ma babironi ark!abanyafurika tuzakomeza tugire ubwenge bupimishwa akayiko kugeza ryari kweri?serious birababaje,aho kumuha courage kubyo agezeho muramuvuma ngo yaritukuje!ubu c The ben ageze kuruhe rwogo na mukorogo ye yibitseho!kwitukuza n'impano ntahobihuriye kbsa tujye dukura!!!





Inyarwanda BACKGROUND