Muvandimwe Jean Marie Vianney ukina yugarira mu ikipe ya Police FC n’Amavubi kuri ubu ntiyorohewe n’ibitekerezo by’abafana biri ku rubuga rwe rwa Facebook bamushinja kuba muri iyi minsi yarabaye inzobe cyane bityo bakavuga ko yaba yarisize amavuta ahindura uruhu ibizwi nka “Mukorogo”.
Ibi bitekerezo by’abafana byaje nyuma yuko uyu musore yari amaze guhamagarwa mu bakinnyi 18 bagomba guserukira u Rwanda i Mwanza, agahita ashyira ifoto kuri Facebook avuga ko yageze neza mu Mavubi kandi yiteguye nka Muvandimwe Jean Marie Vianney.
Nyuma yuko abafana bari bamaze kubona iyi foto bagiye ahatangirwa ibitekerezo (Comments-Platform) buri umwe avuga ikimuri ku mutima nubwo batahuzaga ingingo.
Bamwe baravuga ko uyu musore witwaye neza muri uyu mwaka w’imikino yaba yaramaze kubona ko ibyo akora bitajyanye neza nuko Imana yamuremye akaba yarahisemo kugana mukorogo agamije kuba yaba inzobe.
Gusa bose siko bamuviriyeho inda imwe kuko harimo bamwe mu bamukomezaga bamubwira ko agomba kwima amatwi abamuvuga nabi ahubwo agakomeza gahunda arimo yo guconga ruhago.
Muvandimwe Jean Marie Vianney ni umwe mu bakinnyi bigaragaje cyane mu mwaka w’imikino 2016-2017 bitewe n’imikino myinshi yakinnye akayitwaramo neza akora akazi ko kurinda ubwugarizi bwa Police FC ndetse rimwe na rimwe agatanga imipira ibyara ibitego (Assists) cyangwa akanabitsinda.
Igitekerezo cya mbere cyatanzwe n'uwitwa YANNICK YVES YANNICKSON cyaje kibwira Muvandimwe amagambo akakaye cyane
Ifoto Muvandimwe JMV yari yashyize kuri Facebook
Muvandimwe Jean Marie Vianney mu ntangiriro za shampiyona
Muvandimwe Jean Marie Vianney aganira na Seninga Innocent umutoza wa Police FC
Muvandimwe JMV ubwo Police FC yakinaga n'Amagaju FC ku Kicukiro mu mikino yo kwishyura muri shampiyona dusoje
Muvandimwe JMV ubwo Rayon Sports yari imaze kubatsinda 4-1 mu gikombe cy'Amahoro
Muvandimwe Jean Marie Vianney
Muvandimwe JMV (uwa kabiri mu bunamye uva iburyo)
Muvandimwe Jean Marie Vianney (Uwa mbere mu bunamye uva iburyo)
Ubwo twatunganyaga iyi nkuru ibi ni byo bitekerezo byari bimaze kuyitangwaho
Muvandimwe mu mwambaro w'ikipe y'igihugu Amavubi (U23)
Muvandimwe Jean Marie Vianney myugariro muri Police FC ubwo yari mu birori bya Azam Rwanda Premier League Awards
KANDA HANO UMENYE AMWE MU MATEKA YA MUVANDIMWE JMV MU MUPIRA W'AMAGURU
AMAFOTO YO MU KIBUGA: Saddam MIHIGO/INYARWANDA.COM
TANGA IGITECYEREZO