RFL
Kigali

Mutuyimana Evariste wari umunyezamu wa Rayon Sports yashyinguwe mu cyubahiro-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:17/09/2017 22:40
0

Kuri iki Cyumweru tariki 17 Nzeli 2017 ni bwo Mutuyimana Evariste wari umunyezamu wa Rayon Sports yashyinguwe mu cyubahiro mu irimbi rya Rusororo nyuma yo kuba kuwa 12 Nzeli 2017 yaritabye Imana azize urupfu rutunguranye.

Gahunda y'ishyingurwa ry'uyu musore w'imyaka 28 yatangiriye mu murenge wa Kimisagara aho yari acumbitse nyuma abari bamuherekeje bakomereza kuri kiliziya ya Regina Pacis i Remera. Aha ni ho habereye igitambo cya Misa yo kumusezeraho bwa nyuma. Mu masaha ya saa cyenda zirengaho iminota ni bwo hakomeje gahunda, inshuti, abavandimwe n'imiryango itandukanye berekeza ku irimbi rya Rusororo aho yashyinguwe.

Minani Hemed , ukuriye abafana ba Kiyovu Sports niwe wavuze mu izina rya Kiyovu Sports nk’imwe mu makipe Mutuyimana yakinnyemo . Yabanje kwihanganisha umuryango wa Mutuyimana Evariste ariko anaboneraho kubwira ‘maman’ wa Mutuyimana ko abakunzi b’umupira w’amaguru ari umuryango mugari bityo ko atazabura uwo atuma aho yatumaga Evariste.

Ati " Abakunzi b’umupira w’amaguru ni umuryango mugari wabona…ngira ngo urabona abantu bangana gutya baherekeje Mutuyiman …Nejo uzakomeza kudutuma kuko aho wamutumaga tuzakomeza kuhaba nk’abana bawe.”

Gacinya Chanze Dennis, Perezida wa Rayon Sports yavuze igikombe Rayon Sports yegukanye cy’Agaciro Football Championship bagituye Mutuyimana kuko ngo na mbere y’uko yitaba Imana ngo yari yifuje ko bakwegukana icyo gikombe.

Gacinya yashimiye abakinnyi bakoze iyo bwabaga bakagitwara ndetse aboneraho kuvuga ko n’ibindi byose bazatwara, bazabimutura. Gacinya kandi yavuze ko bagiye gupanga uko bazategura umukino wo gukusanya inkunga yo kurihira amashuri umwana Mutuyimana asize. Gacinya yavuze ko umwana wa Evariste akeneye kwiga no gukomeza kubaho neza , bityo ko ikipe ya Rayon Sports izabigiramo uruhare.

Mashami Vincent wavuze mu izina ry’abatoza b’ikipe y’igihugu yavuze ko ikipe y’igihugu yahombye umukinnyi wari ufite ahazaza kuko ngo yakoranaga umuhati, ishyaka ryo kugera kure ndetse agaharanira gufasha bagenzi be. Mashami Vincent yavuze ko bamubonagamo ahazaza heza ndetse bakaba banateganyaga kuzakomeza kumuhamagara mu ikipe y’igihugu (Amavubi).

Inshuti n'abavandimwe ku Kimisagara aho Mutuyimana yari acumbitse

Bakame

Inshuti n'abavandimwe ku Kimisagara aho Mutuyimana yari acumbitse

Isanduku

Isanduku 

Munyabagisha Valens uyobora komite Olempike y'u Rwanda (a Gacinya Chance Denis perezida wa Rayon Sports

Munyabagisha Valens uyobora komite Olempike y'u Rwanda na Gacinya Chance Denis perezida wa Rayon Sports

Lomami Marcel umutoza wongera ingufu z'abakinnyi ba Rayon Sports

Lomami Marcel umutoza wongera ingufu z'abakinnyi ba Rayon Sports

Munezero Fiston  myugariro wa Police FC bakuye muri Rayon Sports

Munezero Fiston myugariro wa Police FC bakuye muri Rayon Sports

Kalisa Adolphe Camaradae umunyabanga mukuru wa APR FC

Kalisa Adolphe Camaradae umunyamabanga mukuru wa APR FC

Muhawenimana Claude ukuriye abafana ba Rayon Sports  na Gakwaya Olivier umunyamabanga akaba n'umuvugizi wa Rayon Sports

Muhawenimana Claude ukuriye abafana ba Rayon Sports na Gakwaya Olivier umunyamabanga akaba n'umuvugizi wa Rayon Sports

Nsabimana Erci Zidane wa AS Kigali

Nsabimana Eric Zidane wa AS Kigali

Murengezi Rodrigue na Kayumba Soter abakinnyi ba AS Kigali

Murengezi Rodrigue na Kayumba Soter abakinnyi ba AS Kigali

Umubyeyi wa Mutuyimana afashwa kwihangana i Rusororo

Umubyeyi wa Mutuyimana afashwa kwihangana i Rusororo

Minani Hemedi umufana w'akadasohoka wa Kiyovu Sport yayivugiye mu izina ubwo hashyingurwaga Mutuyimana

Minani Hemedi umufana w'akadasohoka wa Kiyovu Sport yayivugiye mu izina ubwo hashyingurwaga Mutuyimana

Uturindantoki (Gants) twa Mutuyimana Evariste yifashishaga mu izamu

Uturindantoki (Gants) twa Mutuyimana Evariste yifashishaga mu izamu

Inkweto Mutuyimana yambaraga mu myitozo

Inkweto Mutuyimana yambaraga mu myitozo

Abakinnyi ba Rayon Sports bafashije mu guterura umurambo wa Mutuyimana Evariste

Abakinnyi ba Rayon Sports bafashije mu guterura umurambo wa Mutuyimana Evariste

Bizimana Djihad (APR FC), Eric Rutanga (Rayon Sports) na Habimana Hussein (Police FC) baherekeje uwari umukinnyi mugenzi wabo

Bizimana Djihad (APR FC), Eric Rutanga (Rayon Sports) na Habimana Hussein (Police FC) baherekeje uwari umukinnyi mugenzi wabo

Indabo ku mva ya Mutuyimana

Rayon Sports

Indabo ku mva ya Mutuyimana 

Abafana ba Kiyovu Sport

Abafana ba Kiyovu Sport

Abafana ba APR FC

Abafana ba APR FC

Rwarutabura  umufana ukomeye muri Rayon Sports

Rwarutabura umufana ukomeye muri Rayon Sports

Karekezi Olivier  n'umufasha we

Karekezi Olivier n'umufasha we

TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

Inyarwanda BACKGROUND