RFL
Kigali

Mutoni Adolphe yasinyiye Gimme Waasland yo mu Bubiligi

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:24/10/2017 21:22
0


Umunyarwanda Adolphe Mutoni wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda ndetse n’ikipe y’igihugu y’ u Rwanda, yasinyiye ikipe ya Gimme Waasland, mu cyiciro cya kabiri mu gihugu cy’ u Bubiligi.



Iyi kipe ya Gimme Waasland, ikaba yarabaye iya Kane mu mwaka ushize wa  shampiyona y ‘ ikiciro cya kabiri. Mutoni Adolphe akaba yarakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda nka APR VC, Rayon Sport VC, UNIK VC, icyahoze ari Kaminuza nkuru y’ u Rwanda ‘NUR’ (ubu yabaye UR Huye), Amasata VC na St Joseph Kagbayi.

Nk’uko inkuru duskesha urubuga rwa FRVB ibivuga, uyu musore akaba yasinye amasezerano y’imyaka ibiri (2) ashobora kongerwa mu gihe yaba yitwaye neza. “Nabonye urwandiko runyemerera gusinyira ikipe nshaka mbifashijwemo n’ishyirahamwe ry’ umukino wa volleyball mu Rwanda nashimira cyane. Ndashimira cyane umuyobozi wa FRVB Karekezi Leandre wamfashije kuko niwe wavuganaga n’ ishyirahamwe rya volleyball ryo mu Bubiligi, kugira ngo babashe kumpa ibyangombwa binyemerera gukina. Sinakwibagirwa na Christian Hatungimana n’ abandi bose bagize uruhare mu kumfasha. Umwaka ushize ntibyankundiye gukina kuko ikipe ya Rayon Sports itampaye urwandiko rundekura, biza no kungora kuko Rayon Sports yari itagihari.” Mutoni Adolphe.

ado6-a799c

Mutoni Adolphe yaciye no muri APR VC

Adolphe Mutoni akaba yiyongereye ku bandi bakinnyi b’abanyarwanda bakina hanze nk’ababigize umwuga, barimo Mukunzi Christophe, Yakan Laurence, Yvan Mahoro na Musoni Fred.

Iyi niyo kipe Adolphe Mutoni agiye gukinira umwaka umwe

Gimme Waasland Mutoni Adolphe yerekejemo






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND