RFL
Kigali

Mutebi Rachid yasinye muri Mukura Victory Sport

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/07/2017 19:00
1


Ubuyobozi bwa Mukura VS bwishimiye gutangariza abanyarwanda n’abakunzi ba Mukura Vs by’umwihariko ko bwasinyishije rutahizamu Mutebi Rachid, watsindiye Gicumbi FC ibitego 11 muri shampiyona ya 2016/2017.



Mutebi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri kuri uyu wa gatanu taliki 21 Nyakanga 2017. Amaze gusinya, Mutebi yijeje abakunzi ba Mukura kuzatsinda ibitego byinshi. Niyobuhungiro Fidele, umunyamabanga mukuru yavuze ko bishimiye kugura umukinnyi mwiza kandi ukiri muto.

Ibyo wamenya kuri Mutebi

Mutebi yabonye izuba taliki 06 Nyakanga 1997 i Lugoba i Kampala muri Uganda.

Yatangiriye umupira muri Bidico FC y’i Jinja mu 2014, atizwa muri Sadolin FC ahava muri atizwa muri Villa SC muri uwo mwaka.

Muri Kanama 2015 yagiye muri Gicumbi FC atsinda ibitego umunani mu mwaka we wa mbere ; anabona ibitego 13 mu mwaka we wa kabiri (birimo 11 muri shampiyona na bibiri by’igikombe cy’Amahoro’’.

Niyobuhungiro Fidele (ibumoso) na Mutebi Rachid(iburyo) wahawe nimero 9

Ivomo: Urubuga rwa Mukura






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Rukundo Edmond6 years ago
    Ko mbono ku isura uyu muyobozi wa Mukura ari umu jeune cyane. Cyamara nawe akoze imyitozo yagoboka bibaye ngombwa.





Inyarwanda BACKGROUND