Ku munsi wa 25 wa shampiyona umukino w’umunsi wagombaga guhuza Rayon sports na Musanze, aho Rayon sports yari yakiriwe na Musanze kuri Stade Ubworoherane abafana bari bakubise buzuye. Igice cya mbere cy'uyu mukino cyarangiye ari ubusa ku bundi gusa abafana ubona banyotewe n’igice cya kabiri.
Uyu mukino waranzwe n’amayeri menshi kimwe no gufungana ku mpande zombi,gusa ingufu na zo muri uyu mukino zari ngombwa dore ko igice cya mbere kitararangira myugariro wa Rayon Sports Mutsinzi Ange yari yamze kuvunika ndetse ahita asimbuzwa Munezero Fiston.
Igice cya kabiri kitari cyoroshye cyasabye imbaraga z'abakinnyi icyakora Tidiane Kone yongera gucungura Rayon Sports ayitsindira igitego ku mupira mwiza yari ahawe na Xavio ku munota wa 17. Iki kikaba ari nacyo cyatandukanyije amakipe yombi kuko umukino warangiye ari kimwe cya Rayon Sports ku busa bwa Musanze.
11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga11 ba Musanze babanje mu kibugaUsibye ku kibuga abafana bari buzuzye no mu biti bikikije ikibuga bari barimoByasabaga imbaraga na tekinike muri uyu mukino Nyuma y'imvune ya Mutsinzi Ange hagiyemo Munezero Fiston Numero 2Mutsinzi Ange avurwaTidiane Kone yishimira igitego cye yatsindiye Rayon Sports
TANGA IGITECYEREZO