RFL
Kigali

Musanze: Ishimwe Fauzi ni we witwaye neza muri shampiyona ya Billards-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:21/05/2018 21:06
0


Ishimwe Fauzi ni we wabaye uwa mbere ku munsi wa kabiri wa shampiyona ya Billards ubwo yari igeze mu Karere ka Musanze kuri iki Cyumweru tariki 20 Gicurasi 2018. Ishimwe yitwaye neza atsinze mu bantu 26 bari bitabiriye iri rushanwa muri aka Karere.



Ishimwe Fauzi yatwaye igihembo cy’ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100.000 FRW) anabona itike izamwemerera kwitabira imikino ya 1/8 cy’irangiza izakinirwa mu mujyi wa Kigali. Uyu mugabo usanzwe anari mu gisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, yabonye iyi tike atsinze Nsengiyumva Aimable ku mukino wa nyuma. Mupenzi Olivier ni we wafashe umwanya wa gatatu (3) mu Karere ka Musanze.

Aganira n’abanyamakuru, Ishimwe Fauzi yavuze ko yishimiye gutsinda abantu basanzwe bakinana umukino wa Billards kandi ko kuba azahagararira akarere ka Musanze abasaba gukomeza kumuba inyuma kugira ngo Akarere kabo gakomeze kuzamura izina.

“Nishimiye ko natsinze abantu dusanzwe dukinana mu buzima bwa buri munsi. Nagize amahirwe mpura n’abantu dusanzwe tuziranye, nzi uko bakina mu buryo bwose. Gusa icyo nabasaba n'ubwo nabatsinze bazanshyigikire kugira ngo Musanze dukomeze dutere imbere”. Ishimwe Fauzi

Ishimwe Fauzi yahawe ibihumbi 100.000 FRW anabona itike y'imikino ya nyuma ku rwego rw'igihugu

Ishimwe Fauzi yahawe ibihumbi 100.000 FRW anabona itike y'imikino ya nyuma ku rwego rw'igihugu

Ishimwe Fauzi yakomeje avuga ko agiye gukaza imyitozo kugira ngo atazava mu murongo wazatuma avamo hakiri kare ubwo azaba ahatana n'abandi bagiye bahiga abandi mu duce twabo.

Ishimwe Fauzi yabaye uwa mbere ku munsi wa kabiri w'irushanwa mu gihe kuwa Gatandatu tariki 19 Gicurasi 2018 ubwo hakinwaga umunsi wa mbere mu Karere ka Rubavu, igihembo cyatwawe na Kayiranga Vianney atsinze Nizeyimana Fiston ku mukino wa nyuma.

Umunsi wa gatatu w'iri rushanwa urakinwa kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gicurasi 2018 ubwo haraba hahatana abo mu Karere ka Rusizi.

Ishimwe Fauzi ubwo yari mu mukino hagati

Ishimwe Fauzi ubwo yari mu mukino hagati

Bagenzi be bamwifotorezaho

Bagenzi be bamwifotorezaho

Bagenzi be bamwifotorezaho amaze gutsinda

Ishimwe Fauzi amaniak amaboko yishimira intsinzi

Ishimwe Fauzi amanika amaboko yishimira intsinzi

Nsengiyumva Aimable yatsindiwe ku mukino wa nyuma

Nsengiyumva Aimable yatsindiwe ku mukino wa nyuma

Ishimwe Fauzi ashyikiriwa igihembo

Just Gaming

Ishimwe Fauzi ashyikiriwa igihembo n'abakozi ba Just Gaming yateguye iri rushanwa 

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Gicurasi 2018 irushanwa rirakomereza i Rusizi

Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Gicurasi 2018 irushanwa rirakomereza i Rusizi

AMAFOTO: RUVUYANGA Emmauel (RBA)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND