Ishimwe Fauzi ni we wabaye uwa mbere ku munsi wa kabiri wa shampiyona ya Billards ubwo yari igeze mu Karere ka Musanze kuri iki Cyumweru tariki 20 Gicurasi 2018. Ishimwe yitwaye neza atsinze mu bantu 26 bari bitabiriye iri rushanwa muri aka Karere.
Ishimwe Fauzi yatwaye igihembo cy’ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda (100.000 FRW) anabona itike izamwemerera kwitabira imikino ya 1/8 cy’irangiza izakinirwa mu mujyi wa Kigali. Uyu mugabo usanzwe anari mu gisibo cy’ukwezi kwa Ramadhan, yabonye iyi tike atsinze Nsengiyumva Aimable ku mukino wa nyuma. Mupenzi Olivier ni we wafashe umwanya wa gatatu (3) mu Karere ka Musanze.
Aganira n’abanyamakuru, Ishimwe Fauzi yavuze ko yishimiye gutsinda abantu basanzwe bakinana umukino wa Billards kandi ko kuba azahagararira akarere ka Musanze abasaba gukomeza kumuba inyuma kugira ngo Akarere kabo gakomeze kuzamura izina.
“Nishimiye ko natsinze abantu dusanzwe dukinana mu buzima bwa buri munsi. Nagize amahirwe mpura n’abantu dusanzwe tuziranye, nzi uko bakina mu buryo bwose. Gusa icyo nabasaba n'ubwo nabatsinze bazanshyigikire kugira ngo Musanze dukomeze dutere imbere”. Ishimwe Fauzi
Ishimwe Fauzi yahawe ibihumbi 100.000 FRW anabona itike y'imikino ya nyuma ku rwego rw'igihugu
Ishimwe Fauzi yakomeje avuga ko agiye gukaza imyitozo kugira ngo atazava mu murongo wazatuma avamo hakiri kare ubwo azaba ahatana n'abandi bagiye bahiga abandi mu duce twabo.
Ishimwe Fauzi yabaye uwa mbere ku munsi wa kabiri w'irushanwa mu gihe kuwa Gatandatu tariki 19 Gicurasi 2018 ubwo hakinwaga umunsi wa mbere mu Karere ka Rubavu, igihembo cyatwawe na Kayiranga Vianney atsinze Nizeyimana Fiston ku mukino wa nyuma.
Umunsi wa gatatu w'iri rushanwa urakinwa kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gicurasi 2018 ubwo haraba hahatana abo mu Karere ka Rusizi.
Ishimwe Fauzi ubwo yari mu mukino hagati
Bagenzi be bamwifotorezaho amaze gutsinda
Ishimwe Fauzi amanika amaboko yishimira intsinzi
Nsengiyumva Aimable yatsindiwe ku mukino wa nyuma
Ishimwe Fauzi ashyikiriwa igihembo n'abakozi ba Just Gaming yateguye iri rushanwa
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 22 Gicurasi 2018 irushanwa rirakomereza i Rusizi
AMAFOTO: RUVUYANGA Emmauel (RBA)
TANGA IGITECYEREZO